Guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu karere hagendewe ku byifuzonama by’Akanama k’Isuzuma Ngarukamwaka ry’Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu ku Isi (Human Rights Council Universal Periodic Review), ni kimwe mu bifashe umwanya munini mu biganiro bihuje abafite aho bahuriye n’iyubahirizwa rya bwo muri aka kerere k’Afurika y’Uburasirazuba i Kigali.
N’ubwo buri gihugu gifite umwihariko w’ibifuzonama bitewe n’ibyo cyemeye, intero yikirizwa ni uko ku isi nta gihugu gitagatifu ku burenganzira bwa muntu mu Muryango w’Abibumbye.
Buri wese ati ni urugendo, ariko hagashimangirwa imbaraga z’imiryango itari iya Leta.
Gilbert Onyango ushinzwe Imenyekanisha Ngarukamwaka ry’Iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu ku Isi (Human Rights Council Universal Periodic Review) muri Afurika, avuga ko aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba kari mu nzira nziza, ngo hakenewe ubufatanye bwa leta na sosiyete sivile, kuko nta gihugu gitagatifu ku burenganzira bwa muntu imbere ya Loni.
Ati “ Ikigaragara ibihugu bya EAC bimaze gusobanukirwa n’akamaro ko gukorana n’imiryango itari iya leta, kandi byatanze umusaruro. Uburenganzira bwa muntu, buri gihugu kigira umwihariko, ariko ndakubwirako nta gihugu na kimwe ku isi gifite amanota 100%. Ni urugendo, ariko hamwe no gufatanya bizashoboka. Ikibazo cyari imyumvire.”
Leta y’u Rwanda yatoranyije imyanzuro 50 ijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, mu myanzuro 83 yari yahawe n’Akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu ku isi.
Ni mu gikorwa cy’igenzura ngarukagihe (Universal Periodic Review UPR) rikorerwa ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye, hagamijwe kureba uko byubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Mu myanzuro 83 yari yatanzwe, 26 muri yo u Rwanda rwasanze rwemeranya na yo, ariko rubona mu myaka ine itaba yarangiye ruhitamo kuba ruyihoreye. Imyanzuro irindwi yo rwasanze idahuje n’amategeko ndetse n’Itegeko Nshinga bya Repubulika y’u Rwanda.
Minisitiri Busingye yavuze ko imyanzuro 50 bafashe ari ijyanye no kongera uburenganzira bw’abaturage, muri poltiki, mu bukungu, mu muco ndetse n’imibereho myiza.
Ku ruhande rwa Dr. Adam Abdelmoula, Umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no gutanga inama muri UPR mu Busuwisi, avuga ko muri rusange u Rwanda rwateye imbere mu kubahiriza ibikubiye mu myanzuro rwafashe.
Bwana Kananga Andrew Uumuyobozi w’imiryango itanga ubufasha mu mategeko mu Rwanda LAF, avuga ko bigitangira byari inzira igoye buri ruhande rutabyumva, ndetse ko u Rwanda rutumvaga akamaro ko kuba imiryango itari iya leta yafatanya n’igihugu kubirebana n’iyi ngingo.
Nawe ashimangira ko igihugu hari aho cyageze gishyira mu bikorwa imyanzuro 50 cyemeye.
Gusa ariko kandi ngo niyo cyahakanye, bigaragara ko hari itari ku rwego rwo hejuru cyane cyane ubuzima.
Ati “ Bigitangira u Rwanda ntirwumvaga akamaro ko gukorana na sosiyete sivili. Gusa byaje guhinduka kandi igihugu kiri mu murongo mwiza. Imyanzuro igihugu cyafase twemera ko igihe kizagera igeze kure mu ishyirwa mu bikorwa, gusa hari iyo kidafata ubona ko ikwiye gukorwaho nayo. Urugero nko mu buzima ntabwo turi kurwego rushimishije mu buzima kuburyo igihugu kitagirwa inama.”
U Rwanda ruvuga ko iyi myanzuro ihabwa ibihugu, bidasobanuye igitutu kuko n’ubundi kubahiriza uburenganzira bw’abaturage bidakorwa ngo bigire uwo bishimisha.
Iyi myanzuro 50 igamije iterambere ry’uburenganzira bwa muntu, harimo isaba u Rwanda kongera ingamba zigamije kurengera ubu burenganzira, haba muri politike, imibereho myiza, ubutabera n’ahandi.
Biteganyijwe ko u Rwanda ruzagaragaza aho rugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibi byifuzonama mu nama iteganyijwe ku itariki ya 4 Ugushyingo 2020, i Genève mu Busuwisi.
Ku byifuzonama 50 u Rwanda rwahawe rukanabyemera, Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko 34 bimaze gukorwaho bifatika, nubwo bitari 100%, ikanavuga ko igihe gisigaye gihagije ku buryo byose bizashyirwa mu bikorwa uko leta yabyiyemeje.
U Rwanda rwagenzuwe ubwa mbere mu mwaka wa 2011, maze ruhabwa imyanzuro rugomba gushyira mu bikorwa mu gihe cy’imyaka ine. Iyo myanzuro yamuritswe mu Ugushyingo 2015, maze ruhabwa indi 83.
Alphonse Twahirwa