Nyarugenge: Batawe muri yombi, basanganywe ibirango by’ikigo cy’imisoro by’ibikorano

Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro RRA cyeretse itangazamakuru abasore babiri bakekwaho gukwirakwiza ibirango by’ibikorano bigaragaza ko ibicuruzwa byatangiwe umusoro.

Uwo musore n’umucuruzi bafatiwe mu kagari ka Nyabugogo, mu murenge wa Muhima ho mu karere ka Nyarugenge mu kabari kitwa ‘Abeza Village’.

Basanganywe ibirango by’imisoro ‘Tax Stamp’ bishyirwa ku nzoga zitumizwa mu mahanga cyangwa izikorerwa imbere mu gihugu bigaragaza ko zamaze kwishyurirwa amahoro ko zitinjiye mu buryo bwa magendu.

Uwo musore yavuze ko ibyo yafatanywe yari yabitumwe n’umukobwa atazi ko bitemewe, ati”Uwo muntu yampaye inoti za bitanu, ni ibihumbi mirongo itatu ambwira kuyaha undi muntu akampa anvilopi. Ibyo bankurikiranyeho ni uko bantumye…, ni ibi bantumye nari musanze mu kabari asangira na nyirako kuko bari bangiriye icyizere,iyi anvilope nayizanye ntayifunguye uko bayimpaye ni ko nayitanze, ibi bampaye sinzi uko bikora.”

Uretse ibyo birango, hanafashwe imifuniko y’inzoga zizwi nk’ibyotsi n’ibyapa byomekwa ku macupa byerekana ubwoko bw’inzoga cyangwa “Brand” mu ndimi z’amahanga.

Nyir’akabari ashinjwa gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge no kuzishyiraho ibirango.

Nawe ahakana ibyo ashinjwa, akavuga ko uwo mukobwa watumijeho ibyo birango nta gahunda bari bafitanye n’ubwo basangiye.

Yemeza ko ubusabane bagiranye ari bimwe by’umucuruzi n’umuguzi.

Yagize ati”Inzoga zose mfite naziranguye mu Mashyirahamwe mu banyenganda. Sinzikora inzoga nta n’uruganda mfite, inzoga mfite zigera ku icumi harimo ‘Waragi’nk’ebyiri na ‘Konyagi’nka zingahe(…) simpirata kandi n’ubwo buntu(Ubuyoga) bavuga bundi,… njye nakira abantu batandukanye simenya amazina yabo. Gusa hanywera abantu batandukanye, ungannye wese mwakira neza(…) kugira ngo yake irindi cupa nanjye akazi kanjye kagende neza, abanyweramo ni benshi cyane.”

Iyo mifuniko yari yanditseho ko izo nzoga ari iza Uganda.

Komiseri Wungirije Ushinzwe Abasora muri kigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro, RRA Drocelle Mukashyaka avuga ko inzego zibifite mu nshingano zizakomeza kubikurikirana.

Yagize ati”Mwabonye ko avuga ko hari aho bari bamutumye, nawe aragenda azihabwa n’undi muntu buriya wamuhaye ingano y’izo yari yatumwe. Ibyo bivuze ko bafite aho bicaye kandi inzego zibifite mu nshingano zinabifitiye ububasha zirakomeza zikurikirane kugera aho tuzagera ku isoko yabyo cyangwa aho babikorera. Ntabwo turamenya neza ibyo bamaze gukora uko bingana.”

Madamu Mukashyaka Drocelle avuga ko ibikorwa nk’ibi bigamije kunyereza umusoro

Ikigo cy’imisoro kivuga ko ibikorwa nk’ibi bigamije kunyereza umusoro.

Komiseri wungirije Mukashyaka akomeza agira ati” Turakomeza gukurikirana kuko ni inyereza rikomeye ry’umusoro. Iyo agishyizeho(Ikirango) ugira ngo yishyuriwe umusoro, ashobora kuba yarabikoreye imbere mu gihugu, bashobora no kubishyira ku nzoga batumije zikinjira mu buryo bwa magendu barangiza bagashyiraho icyo kirango(Tax Stamp) ukibonye akibeshya ko cyaba cyemewe ariko mu by’ukuri ibeshya, y’impimbano ahubwo bagamije kunyereza umusoro.”

Ikigo cy’imisoro n’amahoro kigira inama abacuruzi, kikabasaba ko mu gihe babonye ibirango bidasanzwe babimenyekanisha, kandi bakanashishoza mu byo bakora.

Leave a Reply