Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Umwana udakina n’Ababyeyi akiri muto agwingira mu bitekerezo- Ubushakashatsi - FLASH RADIO&TV

Umwana udakina n’Ababyeyi akiri muto agwingira mu bitekerezo- Ubushakashatsi

Inzobere mu burezi   zigaragaza ko umwana udakina n’ababyeyi akiri muto agwingira mu bitekerezo kandi bikazagira n’ingaruka mu mibanire ye n’abandi.

Ibi byagaragajwe n’ubushakashatsi bw’umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children.

Leta y’u Rwanda yo isaba abaturage kudahugira mu kazi gusa, ahubwo bakajya bagira umwanya bagakina n’abana kuko biri mu bibafasha gukura neza.

Uwitonze Yohani Mariko,ni umubyeyi wo mu karere ka Ngororero  umurenge wa Kabaya, uyu afatwa nk’umubyeyi ntagarugero mu murenge atuyemo, kuko yabashije  kwita ku mwana we akiri muto bikamufasha gukura mu bwenge  mu buryo yitaye ku mwana we ngo harimo no kumukinisha mu buryo asobanura.

Ati “Mu kubikora kwanjye cyane cyane nifashishaga udutenesi badunda hasi,nkagenda ntudunda nkereka umwana nawe akabikora cyangwa se nkafata utubuye nkagenda ntoragura kamwe kamwe nawe akanyigana.”

Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku bana Save the Children, bugakorerwa mu Karere ka Ngororero bugaragaza ko gukinisha umwana muto kuva akivuka kugeza kumyaka 3 bimurinda kugwingira mu bwenge kandi ngo no mu ishuri atanga umusaruro bikanamufasha gusabana n’abandi.

Monique ABIMPAYE ni umukozi wa Save the Children mu Rwanda akaba akuriye n’ingeri y’ubushakashatsi.

Yagize ati:” Buno bushakashatsi bwari bufite amatsinda atatu, hari itsinda ryari rifite ibintu byose n’irindi tsinda ryari rifite bikeya bigereranyije,n’ahandi tutigeze tuger.Rero ugereranyije n’aho tutigeze tugera n’ayo matsinda yandi, abana bitwaye neza mu bijyanye n’imikurire yabo,ku bijyanye n’imivugire no ku bijyanye n’uburyo bakomeye mu ngingo.”

Icyegeranyo giherutse cya Save the Children cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere muri Afurika y’iburasirazuba no ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kwita ku buzima bw’Abana.Nubwo bimeze gutya,ariko u Rwanda rugaragaza ko iyi gahunda ikomeje gukomwa mu nkokora n’imyumvire ya bamwe  mu babyeyi bihugiraho  ntibagire umwanya wo kwita kubana babo.

Dr. Anita Asiimwe ni umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu mbonezamikurire y’abana bato.`

Yagize ati”Ababyeyi tuba dufite inshingano nyinshi zitandukanye ariko tuba tugomba kumva ko kubona umwana tukabona n’abana bacu,tukamenya kubigisha.Umwana muri iyo myaka  kwiga kwe ni ugukina,binyura mu mikino,uba umukinisha umuririmbira,umucira imigani nk’uko ababyeyi bacu batureze babikora.”

Abahanga bagaragza ko umwana witaweho neza kuva akivuka kugera ku myaka itatu,ubwonko bwe buba bukora neza ku kigero cya 80%. Bityo ababyeyi bakaba basabwa kwita ku mwana muto ku buryo agera ku myaka itatu yarakuze uko bikwiye. Ibi kandi ngo binareba n’abazaba ababyeyi mu bihe biri imbere.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply