Urukiko rw’ikirenga ruravuga ko abagera kuri 1% ari bo kuri ubu bakigana inkiko batanga ibirego.Uru rukiko ruvuga ko abandi bakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga batanga ibirego. Bamwe mu baturage bashima uburyo bwo gutanga ikirego hifashishijwe ikoranabuhanga kuko bngo bwagabanije umwanya no gusiragira bajyana ibirego ku nkiko. Hari abaturage ariko bavuga ko ahataragera interineti ihagaji bakigorwa no kubona izo serivisi.
Kuva mu mwaka wa 2011 u Rwanda rwatangiye uburyo bwo gukurikirana imanza ziza mu nkiko hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu mwaka wa 2016 Urukiko rw’Ikirenga rwavuze ko nibura abagera kuri 61 ku ijana bari bamaze gukoresha ubu buryo.
Kuri ubu uru rukiko rutangaza ko abatarenze umwe ku ijana ari bo bakijya ku nkiko batanga ibirego abandi bakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga.Prof Sam Rugege ni Perezida w’urukiko rw’Ikirenga arandora zimwe mu nyungu urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda bumaze kungukira muri iri koranabuhanga.
Aragira ati “Urumva ko bigabanya amafaranga abatanga mu gutanga ibirego n’umwanya bagatakaje baza ku nkiko gukurikirana imanza zabo…ibyo bakeneye ku manza bashobora kubikora aho baba bari hose,baba abavoka cyangwa abaturage basanzwe bashobora kutugezaho ibirego byabo kandi bakabikurikirana aho bari hose”
Bamwe mu baturage baba abamaze gukoresha uburyo bwo kugeza ibirego byabo ku nkiko bakoresheje ikoranabuhanga n’abatari bikora ariko bashima ubwo ko,ikiza ku isonga bashima ni uko ari uburyo bubarinda isiragizwa no gukora ingendo ndende bajya kurega ku nkiko.
Umwe muri bo yagize ati “Bigabanya gusiragira,bikagabanya kwa kundi ugenda ugasanga barakubwiye ngo uzagaruke ejo..”
Undi ati “usanga bagusirikiriza baguha amezi uzagarukiraho ariko iyo byo bigiye usanga biguha umwanya wo gukora ibindi”
Hari n’abasanga kuba interinti ihagije itaragera mu gihugu hose hari abadashobora kubona ibyo byiza byo kugana inkiko bakoresheje ikoranabuhanga.
Uyu yagize ati “Abantu batuye mu nkengero z’umujyi wa Kigali ntabwo batanga ibirego mu buryo bwihuse ntabwo iterambere rya Interineti ryari ryahagera cyane.”
Urukiko rw’ikirenga ruvuga ko n’imanza zari zaratangiye igihe iri koranabuhanga ryari ritatangira gukoreshwa hari izarangijwe n’izasigaye ngo hari uburyo bwatumye zishyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga zigakomereza aho zari zigeze.
Mu myaka yashize urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda rwahize ibindi bigo bya Leta muri Afurika mu guhanga agashya mu mitangire ya serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, kandi bikaba igikorwa cyahindura ubuzima bw’abanyagihugu na Afurika muri rusange kubera iyi gahunda yo kwifashisha ikoranabuhanga mu butabera.
Tito DUSABIREMA