U Rwanda rwongeye kuburira abarutuye n’abarugenda nyuma y’aho Ebola igaragaye muri Uganda

Nyuma  y’uko Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, bemeje ko Ebola yagaragaye muri icyo gihugu mu gace ka Kasese,  Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ihise isohora itangazo rigenewe abanyamakuru risaba  abaturarwanda n’abarusura ko hagize ugaragaza kimwe mu bimenyetso by’icyorezo cya Ebola yakwihutira  kujya ku kigo nderabuzima ngo ahabwe ubufasha byihuse.

Amezi umunani arashize Ebola yongeye kwibasira abaturage mu Ntara ya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imaze kugaragara ku barenga 2000 barimo abarenga 1300 yishe.

Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda hamwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, bemeje ko Ebola yagaragaye muri icyo gihugu nyuma y’igihe inzego zinyuranye n’abaturage bikanga ko yaba ihari.

kuri ubu, Ebola nubwo imaze kugaragara mu bihugu bibiri bihana imbibi n’u Rwanda, nta muturarwanda cyangwa uwarurusuye iragaragaraho cyangwa ngo agaragaze ibimenyetso byayo ku butaka bwarwo.

Itangazo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba, yashyizeho umukono kuri uyu wa gatatu  rirasaba abaturarwanda n’abarusura ko uwagaragaza kimwe mu bimenyetso byayo yakwihutira kugera ku kigo nderabuzima, ivuriro cyangwa ibitaro bimwegereye kugira ngo ahabwe ubufasha bwihuse.

Dr Diane Gashumba aherutse gutangaza ko nka Ministeri y’ubuzima iryamiye amajanja mu gukurikirana no kwirinda iki cyorezo n’ubwo n’uruhare rwa buri munyarwanda rukenewe.

Minisitiri Gashumba yasabye kandi abafatanyabikorwa barimo abaturage, itangazamakuru, Sosiyete Sivile, ibigo byigenga, ibigo bitwara abagenzi, hoteli n’ibindi gufatanya mu gushyira mu bikorwa ingamba zafashwe zo kurwanya no gukumira Ebola ko yagera mu Rwanda.

Yasabye kandi buri wese cyane abayobozi b’inzego z’ibanze gushishikariza abaturage n’abajyanama b’ubizima kuba maso no gukurikiza amabwiriza yatanzwe.

Ati “ Turashishakariza Abanyarwanda kwirinda kuko nicyo cya mbere gukomeza gushyiramo imbaraga kwirinda, cyane cyane tugira isuku. Isuku nicyo kintu cya mbere dutoza Abanyarwanda, kubera ko umuntu ugize isuku, agakaraba, cyane cyane intoki akirinda imyanda iyo ariyo yose, usibye na ebola nta bindi byorezo twagira.”

Hari kandi kwirinda gukora no kurya inyama batazi aho zakomotse no kwihutira kumenyesha inzego zibishinzwe mu gihe bahuye na kimwe muri ibyo bimenyetso cyangwa ikibazo badasobanukiwe bagahamagara ku murongo utishyurwa wa 114 cyangwa bakamenyesha abajyanama b’ubuzima na Polisi.

U Rwanda nk’igihugu cyegeranye na Uganda na Repeburika iharanira Demokarasi ya Congo, ruheruka gutangiza gutanga urukingo rwa Ebola ku bajyanama b’ubuzima n’abandi bakozi bakira abarwayi mu duce twegereye imipaka dushobora gukwirakwiramo icyorezo cya Ebola kurusha utundi.

Ni ingamba yafashwe mu kurushaho kwitegura guhangana na Ebola, yiyongereye ku zirimo imyitozo yahawe abakora mu rwego rw’ubuzima mu duce twegereye umupaka no gupima umuntu wese winjira mu Rwanda aturutse mu bihugu birangwamo iyi ndwara.

Leave a Reply