Zlatco ari mu bitaro, Buteera Andrew na Rugwiro Herve bagarutse mbere yo guhura na AS Kigali

APR FC yari yasezereye Rwamagana City ku  giteranyo cy’ibitego 2-1 iracakirana na AS Kigali kuri uyu wa Kane idafite Prince Buregeya, mu gihe yagaruye Herve Rugwiro, Savio Nshuti Dominique na Buteera Andrew wari umaze iminsi arwaye Malaria.

Umunya-Serbia Zlatco Krmpotic ntiyagaragaye mu myitozo yo ku munsi w’ejo tariki 12 Kamena  yabereye i Shyorongi, aho APR FC isanzwe yitoreza kubera ikibazo cy’uburwayi yagize, mu gihe Rugwiro Herve utarakinnye imikino itatu APR FC iheruka gukina yagarutse mu myitozo, mbere y’uko APR FC ihura na AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro.

Si Herve Rugwiro wagarutse gusa kuko na Buteera Andrew wari umaze iminsi arwaye Malariya yagarutse mu myitozo, hakiyongeraho na Nshuti Dominique Savio waherukaga mu kibuga APR FC ikina na Police Fc ku mukino wa nyuma wa shampiyona.

AS Kigali izaba yasuye APR FC na yo izakina uyu mukino idafite Bishira Latif wujuje amakrita atamwerere gukina uyu mukino, gusa azaba yagarutse Nsabimana Eric ‘Zidane’ wari wasibye imikino ibanza y’igikombe cy’Amahoro kubera ikarita y’umuhondo yari yabonye ku mukino wa mbere, AS Kigali yakinnye na Rayon Sports.

Indi mikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro iteye itya;

Kuwa Gatatu tariki 12 Kamena

Mukura VS vs SC Kiyovu (Stade Huye, 15h00)
Etoile de l’est FC vs Police FC (Ngoma, 15h00)
Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi, 15h00)
Intare FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, 15h00)

Kuwa kane tariki 13 Kamena

APR FC vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15h00)
Marines FC vs Rayon Sports FC (Stade Umuganda, 15h00)
Gasogi United vs Rwamagana City FC (Mumena Stadium, 15h00)
Hope FC vs Etincelles FC (Rutsiro, 15h00)

Uwiringiyimana Peter

Leave a Reply