Abarundi babishatse baza tukabavomera-Meya Habitegeko

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François aravuga ko abaturage baturiye umupaka b’u Burundi batazongera kujya gushakira amazi mu Burundi ko ahubwo Abarundi babishatse bajya gushakira amazi I Nyaruguru.

Uyu muyobozi abitangaje mu gihe abaturage bo mu murenge wa Ruheru batagiraga amazi bayashyikirijwe, mu mushinga watwaye miliyoni 750 z’amafranga y’u Rwanda.

Umurenge wa Ruheru ni umwe mu yigize akarere ka Nyaruguru uri hafi cyane n’u Burundi, ufite abaturage bajyaga kuvoma muri icyo gihugu by’umwihariko abo mu murenge wa Mubuga bemeza ko bajyagayo bikandagira.

Umwe yagize ati” Hari igihe twajyagayo tukumva ari nta kibazo ariko mu mezi ashize hari ubwo twajyaga kuvoma mu kabande tugasanga abasirikare b’Abarundi barahicaye bari hamwe n’abandi baturage bitwa Imbonerakure, nka saa kumi n’ebyiri ntitwajyaga kuvoma byabaga ngombwa ko tujyayo mbere ya saa kumi n’imwe.”

Undi muturage wo mu murenge wa Ruheru na we ati “ Twagendaga koko dufite ubwoba, hari kure cyane, ni hirya ya ziriya ngo hasi mu kabande, byari bitubangamiye cyane.”

Abaturage bahawe amazi bavomaga mu Burundi

Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko François ashingiye ku ngengo y’imari yakoreshejwe mu kugeza kuri aba baturage amazi yerekana icyizere, akemeza ko hari n’ubushobozi bwo kuvomera n’Abarundi badafite amazi.

Yagize ati” Abaturage bacu baturiye umupaka bavomaga I Burundi kuko amasoko yari I Burundi, ubu bafite amazi meza mu Rwanda nta mpamvu yo kujya gushaka amazi y’I Burundi, ahubwo Abarundi bashaka baza tukabavomesha.”

Ubuyobozi buvuga ko hari inshingano isigaye yo gucunga amazi.

Umuyobozi w’akarere ati” Tugira komite ishinzwe gucunga ibikorwaremezo by’amazi n’ibibazo by’amazi muri rusange, tukagira na  ba rwiyemezamirimo bacunga iyo miyoboro.”

Mu karere ka Nyaruguru, amazi meza amaze kugezwa ku baturage basaga 74%.

Aka karere kakunze kumvikanamo umutekano muke mu minsi yashize, ahanavugwaga umubano utifashe neza hagati y’ibihugu byombi bikaba byaragiraga ingaruka ku batuye mu mirenge yo ku mipaka nka Nyabimata, Busanze na Ruheru.

Abaturage bavuga ko kugezwaho amazi meza bigabanya akaga baterwaga no kujya kuvoma mu Burundi, aho umwe agira ati” Abarinzi b’Abarundi baragufataga bakagukubita bakanaguca amafranga y’indengakamere banagukubise”.

Inkuru ya Theogene Nshimiyimana

Leave a Reply