Ibyavugwaga ko rutahizamu w’ikipe ya AS Muhanga Bizimana Yanick yasinye imyaka ibiri muri Rayon Sports, ntibirarangira nk’uko visi Perezida wa Rayon Sports Muhirwa Fredy yabitangarije Flash, gusa ngo umukinnyi yamaze kumvikana n’ikipe bishoboka ko mu gihe cya vuba Rayon Sports yaza kumutangaza nk’umukinnyi wayo.
Mu kiganiro visi perezida wa Rayon Sports yagiranye n’itangazamakuru rya Flash ku murongo wa telefoni, yanyomoje ibikomeje kuvugwa ko Bizimana Yanick yaba yamaze gusinyira Rayon Sports ahubwo atangaza ko ibiganiro ikipe irimo kugirana na we bigeze kure.
Muhirwa Fredy yagize ati “Oya ntabwo arasinya ariko na byo bishobora kuba biri bugufi, kuko twamaze kumvikana na we ko yadusinyira imyaka ibiri gusa iyo umukinnyi atarasinya buriya ntiwamenya, kuko hari n’igihe ashobora guca inyuma agasinyira indi kipe.”
Muhirwa Fredy mu kiganiro yagiranye na Flash, yemeje amakuru y’isinya rya Comorode Olokwei, rutahizamu w’Umunya-Ghana wamaze gusinya imyaka ibiri muri iyi kipe yamabara ubururu n’umweru, avuga ko we yamaze kubasinyira kandi kugeza ubu ko ari umukinnyi wa Rayon Sports bidasubirwaho.
Rayon Sports ifite umukino kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kamena n’ikipe ya Marine Fc mu gikombe cy’Amahoro, ikomeje kwiyubaka mu gihe yitegura kuzasohokera igihugu mu imikino ya CAF Champions League.