Musanze: Imiryango itanu irara ku byatsi ikiyorosa inzitiramibu

Mu karere ka Musanze imiryango Itanu yo mu murenge wa Gataraga,  iravuga ko imaze imyaka irenga 6 irara ku byatsi ikiyorosa inzitiramibu  bahawe,  kugira ngo imbaragasa zirara zibarya zigabanuke. 

Nyirakadari Florida utuye mu kagari ka Mudakama, avuga ko amaze imyaka itandatu arara ku byatsi akiyorosa inzitirambibu aho ngo bimutera imbaragasa akarara yishimagura.

Ati “Ndara ku byatsi nasabye abaturage, nkiyorosa supaneti. Iyo ndyamye birandya pe! Nkarwara shishikara nkarara nishimagura.”

Abaturanyi baNyirakadari babwiye itangazamakuru rya Flash ko hari indi miryango muri aka gace igera kuri ine na yo irara ku byatsi kandi ibarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe.

Iyo miryango na yo umunyamakuru wa Flash yayisuye na yo imuhishurira ko irara ku byatsi.

Umwe ati “Jyewe nafashe ibyatsi, mfata n’ikirago nshyira hejuru y’ibyatsi, ubwo wenda nabona n’akaringiti nkiyorosa, iyo manitse utwenda nsanga imbaragasa zuzuyemo nkabura uko njya mu bantu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ntibwifuje kugira icyo buvuga kuri iki kibazo, ariko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gataraga, Sebashatsi Gasasira Jean Paul avuga ko umuturage udafite aho arara aba muri gahunda ya sasaneza.

Ati “ Abaturage nka bariya bafite amacumbi ariko bakaba badafite isaso, bajya muri gahunda ya sasaneza. Gahunda ya sasa neza rero iba muri buri mudugudu, cyane cyane ko turi mu bukangurangurambaga bwa ‘human security’ kandi tumaze igihe tubakangurira gutandukana n’umwanda, ubu ngubu nta muturage utaba muri gahunda ya sasa neza.”

N’ubwo uyu muyobozi avuga ibi,  abaturage barifuza ko bagurirwa matela n’ibyo kwiyorosa kuko nta bushobozi  afite.

Umuhoza Honore

Leave a Reply