Ubukungu bw’igihugu bwazamutseho 8.6%-MINECOFIN

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi MINECOFIN yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 8.6% mu mwaka wa 2018 ugereranyije n’igipimo cya 7.2% cyari giteganyijwe.

Byitezwe kandi ko ubukungu bw’igihugu buzazamuka  ku kigero cya 7.8% muri uyu mwaka wa 2019, muri 2020 buzamuke ku kigero cya 8.1% na 8.2% muri  2021 .

MINECOFIN ivuga ko  kuzamuka k’ubukungu kuri iki kigero bizagirwamo uruhare n’iterambere ry’urwego  rw’ubuhinzi n’inganda.

 Ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/20 irangana na Miliyari 2,876.9 Frw, ikaba iziyongeraho Miliyari 291.7 Frw ugereranyije na Miliyari 2,585.2 dufite ubu mu ngengo y ‘imari ivuguruye ya 2018/2019

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu, azagera kuri Miliyari 1,963.8 Frw, bingana na 68.3% by’Ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2019/20.

Amafaranga azakoreshwa mu ingengo y’imari isanzwe (recurrent budget) aragera kuri Miliyari 1,424.5 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 49.5 % by’ingengo y’imari yose.

Ingengo y’imari y’iterembere iragera kuri Miliyari 1,152.1 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 40% by’ingengo y’imari yose, ikaba iziyongeraho asaga Miliyari 111.2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange MINECOFIN isobanura ko amafaranga azakoreshwa mu ishoramari rya Leta (Net lending) aragera kuri Miliyari 244.1 z’amafaranga y’u Rwanda, angana na 8.5% by’ingengo y’imari yose.

Leave a Reply