Uzagaragaraho ruswa ntazihanganirwa-Urwego rw’Umuvunyi

Bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga baravuga ko umuco w’Abanyarwanda wo kutemera ibyavuye mu nkiko bituma bakeka ruswa mu kurangiza imanza. Gusa ngo haba ubwo abayobozi babatinza kubaha ibyangombwa bigatuma urwikekwe mu baturage ruzamuka.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko akarengane mu manza kagenda kagabanuka, ariko ko uwagaragaraho ruswa aba adakwiye kwihanganirwa.

Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga ruvuga ko uyu mwuga ubusanzwe ugoye, ariko ngo ntawahamya ko imanza zirangizwa nabi zose ziba zirimo ruswa.

Ibibazo mu kurangiza imanza zagizwe itegeko n’inkiko bikunze kumvikana hirya no hino ndetse hagakekwa ko haba harimo za ruswa.

Bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga bavuga ko ntawahakana 100% ko uru rwego rutarimo ruswa, ariko ngo n’imiterere y’akazi kabo ituma bakekwa.

Ibi kandi ngo biriyongeraho no kuba mu muco Nyarwanda, badakunda kuva ku izima cyane iyo bijyanye n’imanza.

Madame Batamuriza Immacule na Me Safari Emmanuel mu buhamya bahaye Flash avuga ko aka kazi n’uko gateye kagoye.

Ngo uretse abaturage batumva icyo kurangiza urubanza bivuze, habaho n’abayobozi babananiza bigatuma bakekwa.

Batamuriza yagize ati “ Dufite akazi kagoye muri sosiyete. Kuko bwa butabera buba bwagaragaye mu mpapuro, nitwe tubushyira mu bikorwa, nitwe dupfundikira bwa butabera bwatanzwe… Iyo tugeze kuri ‘terrain’, niba ari ukurangize urubanza, guhesha umuntu imitungo ye cyangwa se kumwishyuriza, ni akazi kagoye tugenda duhura n’ibibazo ku mpande zombi. Haba k’urangiza urubanza, haba no kuwo turangirizaho urubanza.”

Safari we yagize ati “ Hari inzego za leta zitaratumva neza, zirahari pe! Aho udepoza utekereza ko mu minsi ine uzaza gufata igisubizo, ariko bigafata nk’ukwezi.Wawundi waguhaye dosiye, wawundi watsinze, ati uriya mugabo yariye ruswa ya wa muntu natsinze, niyo mpavu ari gutinza dosiye yanjye.”

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko n’ubwo nta byacitse iri mukurangiza imanza mu Rwanda, ariko nta byera ngo de.

Musangabatware Clement umuvunyi wungirije ushinzwe kurwanya ruswa n’akarengane, ngo bizakemurwa no kwigisha abaturage.

Ati “ Nta byera ngo de! Yenda hashobora kugira umwe cyangwa babiri, bashobora kugira imyitwarire itari myiza igaragaramo ruswa cyangwa akarengane,  ariko iyo bigaragaye, inzego zirahari, amategeko arahari, uwo nguwo agarurwa mu murongo, ubutabera bugakora akazi kabwo.”

Habimana Vedaste umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda, n’ubwo atemera ko muri uru rwego ahagarariye rubamo ruswa, avuga ko hari amakosa ashobora gukorwa bitewe no kudasobanukirwa, gusa ngo ufashwe muri ruswa ahita atandukanwa n’uyu murimo.

Ati “ Umuhesha w’inkiko wagaragaye ikosa rimeze gutyo, nta n’ukwihanganirwa kubaho, ahabwa igihano gikomeye cyo kuvanwa mu mwuga.”

N’ubwo, yaba abahesha b’inkiko b’umwuga ndetse n’urugaga muri rusange bavuga ko imikorere ari ntamakemwa, mu nteko rusange yabaye umwaka ushize, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston yavuze ko hakiri urunturuntu muri uru  Rugaga.

Icyo gihe minisitiri Busingye yagaragaje ko harimo bamwe muri bo bajya kurangiza imanza z’abaturage, bagashyiramo akagambane, bagakorana n’abiswe abakomisiyoneri, aho bamwe batesha agaciro imitungo y’abarangirizwa imanza ikibazo ntigikemuke.

Madame Batamuriza Immacule avuga ko akazi k’ubuhesha bw’inkiko kagoye

Alphonse TWAHIRWA

Leave a Reply