U Rwanda rwakiriye inama ibereye muri Afurika bwa mbere yafunguwe na Perezida Kagame(Amafoto)

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko hakiri byinshi bikeneye gukorwa kugira ngo igihugu kigere aho kifuza kugera.

Ibi umukuru w’igihugu yabitangarije mu biganiro yagiranye n’abasaga 200 bari mu muryango udaharanira inyungu wa Eisenhower Fellowship, bari i Kigali mu nama yabo ya mbere ibireye ku mugabane w’Afurika, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Ni inama yateranyirije hamwe abayobozi mu nzego za leta, iz’ubukungu ndetse na sosiyete sivile, ngo haganirwe ku buryo ubukungu bwagera kuri bose ku mugabane w’Afurika, nk’ikintu gikenewe mu kubona imirimo mu minsi iri imbere n’imibereho myiza.

Mu kiganiro Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatanze, yagarutse ku rugendo rwo kwiyubaka, u Rwanda rwanyuzemo nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi, aho yavuze ko mu myaka 25, byasabye kwirwanaho, kugira ngo u Rwanda ruzanzamuke.

Yagize ati “ Mu myaka 25 ishize, ibihe twarimo byari bigoye kubyigobotora. Igihugu cyacu cyari hasi cyane, uburyo rukumbi twari dufite byari uguhaguruka. Twagerageje uko dushoboye dutangira kwikura mu rwobo amateka yacu ndetse n’ibindi bintu byari byaratujugunyemo.”

Umukuru w’igihugu kandi yanavuze ko ku munsi wa none, u Rwanda rwabashije kunga abaturage n’igihugu, hajyaho gahunda nyinshi zifasha abaturage, gusa Perezida Kagame yavuze hakiri byinshi bigikenewe gukorwa kugira ngo igihugu kigere aho kifuza kugera.

Ati “Turabizi neza ko tugifite byinshi byo gukora kugira ngo tugere aho twifuza kugera. Turabizi tugomba kwigira ubwacu, ariko tukareba n’abandi ku bufatanye n’ubwuzuzanye, ibyo nibyo bizadufasha ngo dukomeze gutera imbere.”

Eisenhower Fellowship n’umuryango udaharanira inyungu washinzwe mu 1953 n’itsinda ry’Abanyamerika, ngo rihe icyubahiro Perezida Dwight David Eisenhower kubera uruhare yagize mu bikorwa by’ubumuntu byamuranze nk’umusirakare, umunyapolitiki na Perezida wa 34 wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Photo: Village Urugwiro

Leave a Reply