FARDC yahakanye ko yatereranye ibindiro bya Djungu nyuma y’aho abasaga 200 bishwe

Umuvugizi w’igisirikare cya Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo FARDC yahakanye ko igisirikare cyaba cyavuye mu birindiro bya  Djugu, ahaherutse kwicirwa abasivile bagera hafi kuri 200 muri Ituli.

Lieutenant Jules Ngongo yanyomoje amakuru yatangajwe n’umwe mu bategetsi muri Ituli, wavugaga ko igisirikare cyahunze, avuga ko ibi ari uguteza urubwa igisirikare, kuko cyemeye kwitanga kugeza ku mwuka wa nyuma.

Uyu musirikare yemeza adashidikanya ko abahungabanya umutekamo muri Ituli bihishe mu baturage, aba babashinja kuva mu birindiro bakwiye kubwira abaturage bakitandukanya na bo.

Guverineri w’Intara ya Ituli Jean Bamanisa Saidi yavuze ko kurangiza uru rugomo rwaguyemo aba bantu benshi, hakenewe guhuza amoko abiri akunze guhangana, arimo Aba-Hema n’Aba-Lendu n’ubwo bamwe batabikozwa.

Gusa yasabye igisirikare gukomeza kuba maso, ubu bwicanyi bugahagarara.

Leave a Reply