Gatsibo: Abari inyangamugayo za Gacaca barashinja ubuyobozi kubarira ishimwe bahawe na Perezida

Bamwe mu bari mu nyangamugayo za Gacaca bo mu karere ka Gatsibo, baravuga ko abayobozi ba koperative zabo bariye ishimwe Perezida wa Repulika Paul Kagame yabahaye. Barasaba inzego zibishinzwe kubafasha gukurikirana aya mafaranga ya bo bahawe nk’ishimwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko iki kibazo butari bukizi, gusa ngo bugiye kugikurikirana.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yasize ibibazo birimo n’iby’ubutabera, ku buryo byabarwaga ko nihakoreshwa inkiko zisanzwe, imanza zagombaga kuburanishwa zashoboraga gufata imyaka isaga 110 kugira ngo zirangizwe.

Leta yageneye ishimwe abari inyangamugayo bifashishwaga mu gutanga ubutabera bwunga Abanyarwanda, kubera imirimo bakoze.

Abo mu murenge wa Kiramuruzi muri Gatsibo, bagaragaza ko iryo shimwe ryaheze ku bari abayobozi ba koperative ya bo, bagasaba ko bakurikiranwa bakayahabwa.

Uwari umwe mu nyangamugayo za gacaca yagize ati“ Uwitwaga Perezida, ni Kaniziyo ni umwarimu, niwe wayoboraga iyo komite. Amasaka ngo yabitswe mu kagali ka gakanke, nyuma umuzamu bashyizeho begetseho ayo masaka bamukatiye imyaka ine.”

Izi nyangamugayo zivuga ko kuba ishimwe bari baragenewe n’Umukuru w’Igihugu  ritarabagezeho, hari igihombo byateje.

Umwe yagize ati “ Niyo bayaduha umuntu akaguramo agapantalo cyangwa agashati, ariko nta kintu yatumariye.”

“Ni mugende mutubwirire Kagame, muti rya shimwe ry’abunze Abanyarwanda b’inyangamugayo za gacaca, ya mafaranga ntabwo yabagezeho, nta n’akamaro yabagiriye.”

Undi yagize ati “ Akarere byo byonyine, katuzamura, kakazamura ikibazo cyacu kikagera aho kigomba kugera.”

Gasana Richard, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, avuga ko ikibazo k’inyangamugayo zo muri kiramuruzi atari akizi, gusa ngo kigiye gukurikiranwa.

Ati “N’amakoperative y’inyangamugayo za Gacaca, n’ibyo bagenewe, bagiyeho ntaragera mu karere, byatanzwe ntaragera mu karere, numvaga ko byarangiye byakozwe neza, ariko kiramutse ari ikibazo bakakitugezaho, twagikurikirana tugagikemura.”

“Icyo basabwa ni uko bakigeza ku buyobozi tukakiganira, bakadufasha kumenya irengero ry’ayo mafaranga, kuko akenshi case zagiye zigaragara, ni uko hari abantu bagiye bayakoresha mu nyungu zabo, mu myanya wo kuyakoresha mu nyungu za koperative, kandi bikagiramo uruhare n’abari abayobozi b’iyo koperative. Ahenshi rero twagiye tuyagaruza.”

Izi nyangamugayo zivuga ko amafaranga umukuru w’igihugu yabahaye asaga miliyoni eshatu n’igice.

Ni mu gihe inyangamugayo zose hamwe zari 355 zo mu tugari dutatu two mu murenge wa kiramuruzi aritwo Gakenke, Kabuga na Nyabisindu.

Inkiko Gacaca zashyizweho n’itegeko ryo mu 2001, imirimo yazo mu gihugu hose isozwa muri Kamena 2012 zimaze guca imanza 1 951 388. Mu 2009 yabageneye 1.253.460.000 Frw yagombaga gutangwa biciye mu makoperative bashinze.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ngo iki kibazo cyabaye atarahabwa inshingano zo kuyobora aka karere

Dosi Jeanne Gisele

Leave a Reply