Leta y’u Rwanda yashyize ku isoko imigabane yari ifite mu ruganda rutunganya sima rwa CIMERWA, ngo itandukane n’urwo ruganda rwa mbere rukora sima nyinshi mu gihugu.
Leta yari isanzwe ifite imigabane ingana na 49% muri uru ruganda ruherere mu burengerazuba bw’u Rwanda.
Icyakora Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigega ‘Agaciro Development Fund’ n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, ivuga ko iri gushaka abagura imibane ifite muri uru ruganda.
Mu itangazo ryagiye ahagaragara RDB yagize ati “Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigega Agaciro n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere irifuza ko abantu, amakampani cyangwa amashyirahamwe, bashaka kugura imigabane ifite mu ruganda rwa CIMERWA, bakandika babisaba.”
Nk’uko inkuru iri mu kinyamakuru NewTimes ibivuga, Leta yashyizeho itsinda riyihagarariye, risuzuma abifuza kugura iyi migabane niba bujuje ibisabwa.
Hashyizweho itariki ya 5 z’ukwezi gutaha kwa karindwi, nka tariki ntarengwa y’abashaka kugura iyi migabane kuba batanze impapuro zerekana ubushake bafite bwo kugura iyo migabane.
Ibi bije nyuma y’uko mu kwa Gatau kw’uyu mwaka Leta itangaje ko ishaka kurekera gushora imari muri uru ruganda kubera ko nta nyungu yari ikibonekamo n’ubwo hashyirwagamo ingufu nyinshi.
Mu muhango wo gutangiza Umwiherero w’abayobozi bakuru i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, muri Werurwe uyu mwaka, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma Leta ikomeza gushora imari mu mishinga itazanira inyungu Abanyarwanda, bityo asaba Leta gukuramo amafaraga yashoyemo.
Yagize ati, “CIMERWA murayizi, Minisitiri w’Intebe mbwira turacyafitemo imigabane? Ntimuravamo? CIMERWA ntishobora gukora sima ihagije, reka da! Kandi irahenze, Leta ifitemo imigabane, hakurikiyeho iki? Bumva twabuza sima ihendutse kwinjira mu gihugu kugira ngo bunguke! Mbese duhagarike sima yo mu karere ihendutse, tugumane sima ihenze ya CIMERWA kandi ndetse batanakora ihagije, ubwo ngo ni ubucuruzi!”
Mu 2012, uruganda rwo muri Afurika rutunganya sima rwa Pretoria Portland Cement (PPC) rwaguze 51% by’uruganda rwa CIMERWA, leta isigarana 49%.
Bamwe mu Banyarwanda bakoresha sima, bakomeje kumvikana binubira igiciro kiri hejuru cya sima. Imibare ihari yerekana ko abagura sima benshi bakiri gukoresha iyo baguze hanze y’igihugu, cyane cyane mu bihugu nka Uganda na Tanzaniya.