Nyarugenge: Umwana we yarasambanyijwe, aterwa inda ubugira kabiri, ku ishuri barabimwirukanira

Umuryango wa Uwimana Epiphania, umubyeyi wo mu murenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge uravuga ko uhangayikishijwe no kuba umwana wabo yarasambanyijwe ubugira kabiri n’abagabo batandukanye, ari na ko bamuteraga inda, ukababazwa n’uko ubuyobozi bw’ishuri yigagaho bwabimwirukaniye.

Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 46 ubarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe atunze umuryango w’abana bane barimo n’uwasambanyijwe, akaba atunzwe n’ubucuruzi buto buto butanemewe mu mujyi wa Kigali bita ‘ubuzunguzayi’.

Umwana we tutifuje kugaragariza umwirondoro yasambanyijwe bwa mbere afite imyaka 16 yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku Rwunge rwa ‘Sainte Famille’, uwamusambanyije amushukishije utuntu akatirwa gufungwa ubuzima bwe bwose.

Uwasambanyije uwo mwana ku nshuro ya kabiri na we amushutse amutera inda yaje kuvamo ariko ntiyakurikiranwa mu mategeko.

Umubeyi w’uyu mwana Uwimana Epiphania ababazwa n’uko uwasambanyije umwana we ku nshuro ya kabiri atigeze akurikiranwa, ati” Ubwa kabiri baramufashe ariko uwamufashe ntiyakurikiranwe. Byavugwaga ko yujuje imyaka y’ubukure, byiyongera ku kuba yarirukanwe n’umuryango wamufashaga umukura ku rutonde, kubera ko ndi umukene nabuze ubushobozi bwo kumujyana ahandi kuko Sainte Famille bari bamwirukanye.”

uyu mubyeyi avuga iryo shuri ryanze kwakira uwo mwana kubera ibibazo yari yagize, kumwirukana bikaba ari ukugira ngo atazanduza abandi bana ibyo bise ‘imico mibi’.

Yagize ati” Ntabwo yakomeje kwiga kuko atari busubire Sainte Famille, ntibashoboraga kumwemerera kuko hari n’ideni nari mbarimo, banze kumwakira kubera ibibazo yanyuzemo ubugira kabiri kose bavuga ko byaba ari ugutanga umuco mubi ku bandi bana.”

Uyu mukobwa yemeza ko yashukishijwe amafranga ibihumbi bitanu ariko ko atari azi icyo uherutse kumusambanya yari agamije.

Yagize ati”Yarampamagaye ansaba kujya kumusura kuko twari tumaze kumenyerana mbona ari umuntu mukuru numva ko ibyo bintu atabikora, namusuye rimwe ampa ibihumbi bitanu ngo nze kugura akantu ndabyemera ndataha… Hashize iminsi mubwira ko nabuze imihango.”

Uyu mwana w’umukobwa yemeza ko atifuza ko uherutse kumutera inda na we afungwa, ati” Njye numva kumufungisha ntacyo byamarira, gufunga abantu babiri kubera njye rwose numva ntacyo byamarira, ahubwo numva bambaza icyo nshaka niba ari ukwiga akanyishyurira.”

Sosiyete Sivili yamagana ibikorwa nk’ibi bigamije kuvutsa abana uburezi.

Umuyobozi ushinzwe kurengera abana mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu “Cladho” Bwana Evariste Murwanashyaka asanga bidakwiye kuvutsa uwo ari we wese uburenganzira bwo kwiga.

Yagize ati” Kwiga ni uburenganzira bwe niba yaratewe inda byakabaye bituma bamuba hafi kurenza uko bamushyira mu kato, n’ubwo yaba ari mukuru afite uburenganzira bwo kwiga, ubwo burenganzira ntibusaba kuba umuntu ari mukuru cyangwa muto.”

Umuyobozi ushinzwe uburezi mu karere ka Nyarugenge Gatsinzi Jackson asaba uyu muryango kwegera ubuyobozi, ati” N’iyo yansanga ku karere icyo kibazo akakimenyekanisha, yafashwa agasubira mu ishuri bisanzwe hakabaho no kureba icyo kibazo uko ukimbwira.”

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busaba abanyarwanda kudatinda gutanga amakuru y’ihohoterwa kuko kurirwanya bitinda.

umushinjacyaha mukuru wungirije Mukagashugi Agnes aherutse gutanga inama ati“ Igihe babonye amakuru bagomba guhita babikurikirana, bagashaka ibimenyetso, ubonye amakuru akayatanga iperereza rigakorwa uwakoze icyaha agahanwa.”

Imibare ya Ministeri y’Ubuzima na CLADHO yerekana ko abana barenga ibihumbi 17,000 basambanijwe bagatwara inda.

Kanda hano ukurikire inkuru mu mashusho

Leave a Reply