Perezida Kagame aratanga ikiganiro mu nama yiga ku iterambere ry’Uburayi

Iyi nama yatangijwe mu 2006 isuzuma inzitizi zibangamiye iterambere, ikanatangirwamo imyanzuro ifasha Uburayi kwihuta mu iterambere.

Iyi nama yiswe ‘European Development Days’ yiga ku iterambere ry’Uburayi, kuri iyi nshuro ya 12 iragaruka ku busumbane, urugendo rw’ibyakozwe n’imbogamizi zigihari.

Perezida Kagame uyoboye igihugu gihagaze neza mu kugira abagore benshi mu nzego zifata ibyemezo, aratanga ikiganiro kigaruka ku nzitizi ziterwa no kutimakaza ihame ry’uburinganire.

Iyi nama iratangira kuri uyu wa kabiri, ikazasorwa kuri uyu wa gatatu.

Itegurwa na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Mu 2006, iyi nama yatangijwe na Komiseri w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, umunyapolitiki Louis Michel wanabaye Ministri w’Intebe w’Ububiligi, iza ari urubuga rugari rw’u Burayi mu kwigira hamwe uko uyu muryango watera inkunga ibikorwa by’iterambere mpuzamahanga, aho ikusanyirizwamo 0.7% by’inkunga y’Ikigega cy’Iterambere, ODA.

Ni inama itangirwamo ibitekerezo n’ubunararibonye bwagira uruhare mu bufatanye bushya, bugamije guhanga udushya mu guhangana n’ibibazo Isi ifite. Iy’uyu mwaka iraza kuba irebera hamwe uko ihame ry’uburinganire ryakwimakazwa.

Abandi bakuru b’ibihugu bategerejwe muri iyi nama harimo Macky Sall wa Senégal na Jorge Carlos Fonseca wa Cap Vert.

Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean-Claude Juncker; Komiseri ushinzwe umubano mpuzamahanga n’iterambere muri uyu Muryango, Neven Mimica; Umwamikazi w’u Bwongereza n’abandi bayitegerejwemo.

Ubwo Perezida Kagame aheruka muri iyi nama, yakiriwe n’umubare munini w’abanyarwanda bari bamutegereje ku marembo y’icyumba yabereyemo. N’uyu mwaka nabwo byitezwe ko umubare munini w’abanyarwanda baba mu Bubiligi baza kumuha ikaze.

Leave a Reply