Kwegereza abana ibitabo bizatuma bakurana umuco wo gusoma-Umuryango Hope Familly

Umuryango ‘Family’ Hope usanzwe ufite inshingano zo kugabanya ubukene bukabije mu miryango himakazwa iterambere ry’uburezi bw’umwana no kuzamura imibereho myiza mu muryango utangaza ko kwegereza abana ibitabo bituma bakurana umuco wo gusoma.

Uyu muryango ukorana n’ababyeyi bafite abana biga mu mashuri abanza ugakangurira ababyeyi umuco wo gusoma, bakabikundisha abana.

Mu gusoza imurikabikorwa ry’iminsi ine  ryateguwe n’akarere ka Muhanga, uyu muryango watangaje ko mu nyigo nto wakoze wasanze ababyeyi bagera kuri 80% badakurikirana uburezi bw’abana babo, ntibabafashe gusubira mu masomo.

Umukozi ushinzwe ubukangurambaga Ntakirutimana Madina agaragaza ko iyo umubyeyi yasomye afasha umwana we.

Ntakirutimana avuga ko hari ababyeyi badakurikirana uburezi bw’abana

Yagize ati” Impamvu y’iri somero si ukugira ngo ryungure ababyeyi gusa ahubwo ni ukugira ngo ibyo umubyeyi yasomye abisangize umwana we. Hari ubwo umwana ava ku ishuri yabaza umubyeyi we nk’imigani migufi ugasanga umubyeyi nta yo azi, yamubaza ibisakuzo agasanga atabizi, rero ibi bitabo biri mu Kinyarwanda iyo babisomye babasha gusubiza abana mu buryo buboroheye.”

Bamwe mu babyeyi bari bazanye abana babo mu isomero bemera ko ari ingenzi gufasha abana gukurana umuco wo gusoma.

Umwe mu babyeyi yagize ati” Ni byiza ko umwana atangira gusoma akiri muto kuko bituma amenya gusoma adategwa kandi abizi. Ubusanzwe yasomeraga ku ishuri rimwe na rimwe nanjye naba mfite umwanya nkamufasha, amasomero nk’aya bayatwegereje byaba ari byiza, ikibazo ni uko tuyabona rimwe na rimwe.”

Undi mubyeyi wari waje kureba imurikabikorwa ry’akarere witwa Munyaneza Justin yemeza ko gusoma ari ingenzi kuri buri wese, ati” Nkunda gusoma cyane kuko bintyaza mu bwenge bikanampugura, ibi bitabo bitwegereye twabishishikariza n’abandi. Ikibazo mfite ni uko bingora kubona igitabo cyo gusoma, bigatuma mpora nsoma ibitabo bimwe gusa.”

Uwimana Leonile ubarizwa mu mudugudu wa Kabungo wo mu kagari ka Kinini nawe yemeza ko kuba yarasomye nyuma yo kubihugurirwa ari inyungu ku burezi bw’abana be.

Ati” Ndasoma kandi bikamfasha gukurikirana abana. Mbere sinari nzi ko umuntu agomba gusoma igitabo ngo anagisobanurire abana ariko ubu narajijutse, mfata igitabo nkagisoma na ba bana nkabakurikirana nkamenya ibyo bize nkanabafasha mu mukoro abarezi babaha”.

Uyu mubyeyi agaragaza ko kutita ku mwana bituma agira umwete muke, ati” Kudasoma bidindiza imyigire y’umwana cyane kuko iyo abona utamwitayeho mu kwiga agira umwete muke ariko iyo umwitayeho akabona ko umukurikirana n’ubwo waba utazi gusoma neza ararushaho kugira umwete.”

‘Hope Family’ ni umwe mu bafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere ka Muhanga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirijwe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Fortuné  Mukagatana yerekana ko imurikabikorwa nk’iri rigamije kumenyekanisha ibikorerwa mu karere, ati” Iri murikabikorwa ni iryo kugaragaza ibikorwa byo mu karere ka Muhanga. Hari ibikorwa byo mu nzego z’ibanze n’iby’abafatanyabikorwa ariko tubikorera kugira ngo bamenye ko bihari, si ukugira ngo babimenye gusa ahubwo ni ukugira ngo ibyo babonye ubikeneye amenye n’aho azabishakira.”

Visi Meya Mukagatana asanga kumurika ibikorwa bituma ababibona bamenya aho bazabishakira

Uyu muryango wa Hope Family wamuritse ibyo ukora birimo ibitabo bitizwa ukorera mu kagari ka Kinini mu murenge wa Shyogwe ho mu karere ka Muhanga

Leave a Reply