Telefoni yatumye Ange Mutsinzi adasinyira Rayon Sports

Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe ya Rayon Sports Ange Mutsinzi, yabwiye Flash ko telefoni ya Nyirarume wamubwiye ko amushaka byihutirwa, ariyo yatumye atongera amasezeramo muri Rayon Sports.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru rya Flash mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kamena, Ange Mutsinzi yavuze ko byari byarangiye yicaranye n’abayobozi ba Rayon Spots ndetse n’ushinzwe ibijyanye no kumugurisha, hitezwe ko yakongera amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru, ariko agifata ikaramu nyirarume aramuhamgara amubwira ko byihutirwa ndetse amubuza gusinyira Rayon Sports.

Ange Mutsinzi yagize ati “Nibyo ku mugoroba nari kumwe n’abayobozi ba Rayon Sports, nagombaga no gusinya kuko byose twari twabyumvikanye, ariko ntabyabaye kuko marume yahise ampamagara akambwira ko anshaka byihuitirwa cyane. Nabanje kumubwira ngo nareke nsinye, ariko arambuza ambwira ko ngomba kubyitondamo.”

Ange Mutsinzi ni umwe muri ba myugariro bamaze igihe kitari gito mu ikipe ya Rayon Sports, akaba ari mu bakinnyi barimo kurangiza amasezerano yabo muri iyi kipe, bikaba byarakomeje guhwihiswa ko na APR FC yifuza kumwegukana, ari nabyo byatumye Rayon Sports yifuza kumutanguranwa ngo ibe yamusinyisha hakiri kare.

Uyu mukinnyi anemeza ko uretse Rayon Sports, hari andi makipe yo hanze yagiye akomeza kumwegera amusaba kuyerekezamo, gusa yirinze kwerura ngo agire iyo avuga mu izina avuga ko bikiri ibanga.

Rayon Sports kugeza ubu iri ku gitutu cyo kuba yasinyisha Ange Mutsinzi, nyuma yo kwirukana Manzi Thierry wari inkingi ya mwamba mu bwugarizi bwa yo, ndetse akaba yari asanzwe anayibereye kapiteni akaba kandi ku isonga mu bakinnyi bayihesheje igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka.

Ibyo kubura Manzi Thierry muri Rayon Sports, byiyongera ku munyezamu Mazimpaka Andre na we umaze iminsi ashinjwa imyitwarire mibi, mu gihe mu byo ashinjwa n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, harimo no kugumura abakinnyi ndetse no kwanga gukora imyitozo ku bushake.

Rayon Sports irimo ibyo bibazo byose, yakoze imyitozo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu aho yitegura umukino ubanza wa ¼ mu gikombe cy’Amahoro izakiramo Gicumbi Fc kuri uyu wa Kane, tariki 20, kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Peter UWIRINGIYIMANA

Leave a Reply