Afurika igomba kuzamuka mu burezi bufite ireme -IUCEA

Minisiteri y’uburezi yatangaje ko hari amahirwe yo gukorana n’inama nkuru ya za Kamininuza mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (IUCEA) mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda.

Ibi yabitangaje mu nama n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki ya 19 kamena 2019, mu kiganiro cyari kitabiriwe n’abagize komite y’’iyi nama ya IUCEA.

Iki kiganiro kibaye gitegura inama ku nshuro ya 10 iba kuri uyu wa kane taliki ya 20-21 kamena mu Rwanda.

Iyi nama nkuru ya za kaminuza muri EAC yashinzwe mu 1922 I Makerere mu gihugu cya Uganda ku ntego yo kuzamura ubumenyi n’ubuhanga bw’abana b’Abanyafurika.

Mu kiganiro n’itangazamakuru Mulindwa Samuel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi  yavuze ko mu nama nkuru ya za kaminuza mu bihugu bigize EAC hari inyungu zazahuye uburezi bwo mu Rwanda  zitari kuboneka ku bushobozi bw’igihugu gusa.

Yagize ati” Hari za buruse zihabwa abanyeshuri guhera kuri bachelors,Masters na PHD.Aho Inter university  council(Inama nkuru ya za Kaminuza) igira uruhare mu gushakisha amahirwe aboneka hirya no hino ku isi,zigahabwa abanyeshuri, abana b’abanayarwanda.”

Mulindwa yongeyeho ko hari amahirwe u Rwanda rujya rubona muri za kaminuza muri aka karere aho abarimu baza bagatanga amasomo aho rufite icyuho,n’Abanyarwanda bakajyayo. Ibi ngo ntibyari kuboneka mu bushobozi bw’igihugu gusa.

Buri mwaka haba inama ihuza inzego zitandukanye zifite uburezi mu nshingano mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba(EAC).

Kuri iyi nshuro izabera mu Rwanda ikaba izibanda ku guteza imbere ikoranabuhanga muri za kaminuza n’uburezi bufite ireme kubanyeshuri biga muri EAC.

Prof.James Mzoe Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburezi muri Tanzania yavuze ko ikoranabuhanga rigifite imbogamizi kugira ngo rikoreshwe ku biga mu mashuri makuru na za kaminuza.

Yagize ati” Nk’uko mubizi ikoranabuhanga ririmo gutera imbere mu buryo bwihuse, kuko ndacyeka ko mutagikoresha amatelefoni mwakoreshaga umwaka ushize,ibyo rero biraterwa no kwihuta mu iterambere kw’ikoranabuhanga. Rero abayobozi ba za kaminuza bagomba guhurira mu nama bakarebera hamwe uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kwigisha amasomo ya buri munsi.”

Yongeyeho ko mu gukoresha ikoranabuhangahari imbogamizi z’ibikoresho, iz’ibidukikije n’ibindi nk’ibyo. Iki ngo ni icyuho kandi gikenewe kuzibwa.

Ku mugabane w’Afurika 7% ni bo bonyine bashobora kurenga ayisumbuye, bakajya muri kaminuza n’amashuri makuru.

Mu ntiti isi ifite zo ku rwego ruhanitse, hagaragaramo umugabane w’Afurika ufitemo 1%.

Aha niho inama nkuru ya za Kamininuza mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba yitsa ku gufata ingamba z’uko afurika nayo igomba kuzamuka mu burezi bufite ireme mu ruhando mpuzamahanga.

 UMUTESI Yvette

Leave a Reply