Mineduc yatangaje ibyavuye mu isuzuma ryakozwe ku ndwara ifata abakobwa mu mavi

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko nyuma y’isuzuma ryakozwe ku kibazo cy’indwara ifata abakobwa mu mavi bakananirwa kugenda, iyo ndwara ishingiye ku mitekererereze n’imyitwarire y’abantu, ishobora gufata abantu benshi icya rimwe.

Iyi ndwara yumvikanye mu minsi ishize mu bigo by’amashuri harimo Urwunge rw’Amashuri rwa ‘Rambura Filles’ mu Karere ka Nyabihu, ndetse na ‘NEGA Girls School’ y’i Bugesera.

Abaganga bo mu bitaro byegereye aya mashuri, bari bananiwe kumenya ubu burwayi burangwa no kubabara mu mavi kugeza umuntu adashobora kwigenza.

Iki ni ikibazo kandi cyanumvikanye mu ishuri riri mu majyepfo y’u Rwanda.

Flash yavuganye n’Umunyeshuri wiga mu ishuri rya ‘Saint Peter Igihozo’ riherereye mu karere ka Nyanza, wagaragaje ibimenyetso nk’iby’abandi bagaragaje.

Ati “ Tuza kujya hariya muri ‘Privé’, hari umudogiteri rero atwandikira ‘transfert’ itujyana CHUK. CHUK naho baratubwira ngo ni ukujya banganiriza nyine, nkajya nakora na Kine (Kinesiotherapy), banyandikira n’ibinini ngaruka hano i Nyanza.”

Uyu munyeshuri avuga ko ubu buvuzi ntacyo bwatanze, agasaba ko bakorerwa ubuvugizi abarwaye nkawe bakavurwa.

Ati “Ubu ndagenda bakanganiriza, nkanakora Kine ariko mba mbona ntacyo bitanga… abarwaye nka njye badukorera ubuvugizi, bakazana abaganga bamenyereye izi ndwara, bazi ibyo bavura, kuko iyo ugiye kwa muganga ntibakubwira indwara urwaye, barakubwira ngo ujye muri Kine, ngo uganirizwe ibintu nk’ibyo, kandi umuntu aba akeneye kumenya indwara arwaye kugirango amenye uko abyitwaramo.”

Akoresheje urukuta rwa Twitter, Ministiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene yavuze ko iyo ndwara ishingiye ku mitekerereze, ahumuriza ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange.

Ati “Nyuma y’isuzuma ryakozwe n’itsinda ry’abagaga ba MINISANTE ku kibazo cy’indwara ifata mu mavi yagaragaye mu mashuri ya NEGA na GS Rambura Filles, hagaragajwe ko iyo ndwara ishingiye ku mitekererereze n’imyitwarire y’abantu, ishobora gufata abantu benshyi icyarimwe.”

Yakomeje agira ati “Ni indwara isanzwe yagiye igaragara hirya no hino ku Isi, Afurika harimo n’u Rwanda. Kenshi iterwa n’umunaniro mwinshi igakwirakwizwa igihe abantu bavugana, bayihanahanaho amakuru ku buryo bukabije, ikizwi ni uko ifata cyane abana b’abakobwa bari mu kigero kimwe, bahuje n’imyumvire.”

“Turahumuriza Ababyeyi n’Abanyarwanda muri rusange, tubamenyesha ko kubufatanye na MINISANTE n’izindi nzego dukurikiranira hafi imibereho y’abanyeshuri bose mu i Gihugu. Abanyeshuri barakurikirana amasomo nta kibazo.”

Ni amakuru Ministeri y’Uburezi ihuriyeho na Ministeri y’Ubuzima.

Mu kiganiro cyihariye na BBC, Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Jean Damascène Iyamuremye yavuze ko ari indwara bita ‘mass hysteria’, aho umuntu agira ikibazo cyo mu mutwe, ariko akagaragaraza ibimenyetso byo ku mubiri.

Dr. Iyamuremye ati “ Ni indwara iba ishamikiye ku bibazo umuntu afite bya kera cyangwa bya hafi.”

Ministeri y’Ubuzima ivuga ko iyo ndwara ishamikiye ku bibazo by’ihungabana bifitwe n’Abanyarwanda hafi 30%, ibi bigaragara bikaba ari ingaruka z’iryo hungabana

Iyi ndwara yibasiye ab’igitsina gore kuko ngo ari bo bakunze gukorwaho cyane n’ibibazo by’ihungabana.

Gusa Dr. Iyamuremye avuga ko atari iy’abakobwa gusa kuko ngo ubusanzwe mu bantu 10 bayirwara umwe aba ari umugabo.

Abanyeshuri bagera kuri 45 bayirwaye ubu bari kuvurirwa mu bitaro aho bakurikiranwa n’inzobere.

Nta bantu bemerewe kubageraho uretse aba bari kubavura kuko ngo kugerwaho n’abantu benshi bibongerera uburwayi.

Leave a Reply