Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasobanuye byinshi ku mpinduka ziri mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba, umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda n’ubushuti buri gufata intera umunsi ku munsi na Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Ni mu kiganiro cyihariye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda yagiranye n’itangazamakuru ryigenga ryo mu Budage, Die Tageszeitung rizwi TAZ, nyuma y’inama yiga ku iterambere ry’Uburayi ‘European Development Days’ yabereye i Buruseli mu Bubiligi.
Umunyamakuru wa TAZ yamubajije ati ” Nyakubahwa Perezida, witabiriye iyi nama yiga ku iterambere ry’Uburayi, ubutumwa bwawe ni ubuhe?”
Perezida Kagame ati ” Si ubwa mbere nitabira iyi nama. Kuri iyi inshuro, twaganiriye ku ntego z’iterambere rirambye, tureba uburyo twarwanya ubusumbane. Ni ibintu byatugiriye akamaro. Ni gute iterambere rihinduka irirambye mu gihe hakigaragara ubusumbane? Iterambere ryakagombye kugera kuri bose ntawe risize inyuma, hagakurwamo ibyuho bikigaragara. Ibi nibyo turi kugerageza gukora mu gihugu cyacu. Nicyo ubu bufatanye hagati y’Uburayi n’Afurika bugambiriye.”
TAZ: Mu minsi ishize, wari umuyobozi w’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe. Ni ibihe bintu by’ingenzi byagezweho mu gihe wayoboroga?
Perezida Kagame: Nahurije hamwe ibintu byinshi. Mbere yo kuyobora uyu muryango, nari naratowe na ‘African Union’ ngo nyobore inama y’amavugura. Ndacyafite izo nshingano zo gukurikirana ayo mavugurura. Amavugurura menshi ari mu byo tuzanaganiraho mu nama y’uyu muryango izabera i Niamey muri Niger. Isoko rusange rihuriweho rigiye gutangira gukoreshwa kubera amasinya yari akenewe, n’aya ryemeza ku buryo bwa burundu yabonetse, bikaba byemerera iryo soko kubaho. Ndi n’Umuyobozi w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Hari imishinga myinshi y’iterambere turi gukora, nko gushyiraho isoko rusange ry’ubwikoreze bwo mukirere.
TAZ: Ku rundi ruhande, twabonye havuka umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’igihugu muturanye cya Uganda. Bigeze kuri ubu? Byaba bibangamiye se iki ubucuruzi n’ubukungu mu karere?
Perezida Kagame: Umwuka mubi muri rusange uteza ibibazo mu bukungu, ubucuruzi, n’ibindi nk’ibyo. Ibyo ntawabishidikanya. Niyo mpamvu nta mwuka mubi dukeneye. Gusa muri politiki, ibi bintu tubirebera mu rwego rw’isi! Twagiranye umubano woroheje mu myaka myinshi. Ibibazo biraza bikagenda. Dufite ikizere ko umunsi umwe, tuzabirandura burundu. Ibi bihe, biri kubarizwa mu mateka. Twabonye Uganda ishyigikira imwitwe yitwaje intwaro iturwanya, kubera ko batekereza ko tudahagarariye inyungu za Uganda. Ntibishimira ko u Rwanda rufite ubuyobozi butandukanye bakumva ko twakomeza kubapfukamira, cyangwa ibindi nk’ibyo.
Bimwe muri ibyo ntibigaragara. Hari abaturage bacu benshi bafungiwe muri Uganda. Ni amagana y’Abanyarwanda, bari muri gereza ya Uganda. Uganda ihora ivuga ibintu bimwe, bavuga ko bariyo ku buryo butemewe n’amategeko, ngo ni intasi…
Twashatse kuganira kuri iki kibazo dukusanya amakuru hanyuma baratubaza bati: Ibi byose mu bizi mute? Bati ni ukubera ko mwebwe(Abanyarwanda) mufite abantu hano (muri Uganda) kandi ngo babarwanya. Ariko iyo bafunga ntibarobanura: bafunga abagore,abagabo, abakiri bato, hari n’igihe bafata abanyeshuri bari kwiga. Ubwo mperuka guhura na Museveni namubwiye ko ibi birego nta shingiro bifite.
Abantu 200 barafunzwe, ariko nta n’umwe wahamijwe ibyaha. Ibyo byerekana uburemere bw’ikibazo. Ibi ni byo byatumye tugira inama abaturage bacu kurekera gutemberera muri Uganda. Kandi ntitwabwira Uganda icyo gukora. Twarabasabye, Twarabinginze, yewe twaranabibwe tuti ntakibazo, abo bantu mwafashe bakoze ibyaha, ni mubageze imbere y’amategeko, mureke kubaheza mu magereza.
Abaturage baraza bakatubwira ko bamaze muri gereza amezi icyenda cyangwa umwaka, ku busa. Gusa twaratuje. Abantu batinya ko haba intambara hagati yacu. Si mbona ko byashoboka kubera ko Uganda isobanukiwe neza igiciro cyayo. Ntidushaka kujya muri iyo nzira kuko buri umwe hari icyo yahomba.
Inkuru yose ni mu kanya…
Umunyamakuru, yamubajije ku byo yavuze mu kwa Kane ku gihugu cya Uganda ishaka guhungabanya umutekano, Perezida Kagame yavuze ko bakora icyo bashaka cyose ku butaka bwabo, nko gufunga abantu, ariko ngo ntibyabahira baramutse bambutse umupaka w’u Rwanda.
Kuva mu myaka isaga ibiri ishize, umubano w’u Rwanda na Uganda wajemo agatotsi. U Rwanda rushinja umuturanyi warwo guta muri yombi abaturage barwo bahatemberera n’abakorerayo ubucuruzi bagakorerwa iyicarubozo, bakanirukanwa mu gihugu binyuranyije n’amategeko.