U Rwanda n’u Bufaransa mu isura y’umubano mu bukungu

Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere kiravuga ko kiteguye gufatanya n’u Rwanda mu bikorwa byihutisha iterambere hagati y’ibihugu byombi.

Umuyobozi w’iki kigo Rémy Rioux mu biganiro yagiranye n’umunyamabanga wa leta ushinzwe igenamigambi yavuze ko bazibanda mu burezi n’ibikorwaremezo.

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi Dr Uwera Claudine avuga ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri iyi mikoranire.

Umubano w’u Rwanda n’ubufransa mu bya politiki uri mu nzira zica amarenga ko ushobora kongera kuba mwiza.

Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe iterambere Agence Francaise du Development kiri mu biganiro na Ministeri y’Imari n’Igenamibambi mu gushora imari mu gihugu.

Umuyobozi mukuru w’iki kigo avuga ko gahunda ihari uyu mwaka ari uko hari miliyaridi 14 z’amayero zagenewe gufasha imishinga mu bihugu bikennye.

Muri izi miliyari agera kuri 50% agomba kujya mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara n’u Rwanda rurimo.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru Bwana Rémy Rioux nubwo atatomoye ingano y’imishinga n’amafranga izatwara,yavuze aho ubufatanye buzibanda

Remy ati “Twifuza ko ubufaransa bufatanya mu iterambere ry’u rwanda binyuze mu nzira nyinshi,nkuko twabiganiriyeho rero turashaka gufatanya n’u rwanda mu bikorwa binyuranye birimo ibikorwaremezo,tuzafatanya kandi  mu gutezaimbere urwego rw’abikorera ndetse no kuzamura imibereho myiza yabaturage n’uburezi.”

Umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe igenamigambi, Madame Dr. Uwera Claudine yavuze ko hari inyungu nyinshi ku kuba igihugu kigiye gukorana n’iki kigo AFD.

Dr. Uwera ati“Mu byukuri uyu mubano tuwitezemo byinshi cyane, mu bijyanye n’iterambere, hari byinshi bazaduteramo inkunga ariko natwe tugafatanya mu bijyanye n’uburezi, ibikorwaremezo, n’ubuhinzi.Hari imishinga myinshi dufite aha ngaha,duhereye kuyo twari dusanzwe dukoranamo ariko ijyanye n’ibikorwa by’iterambere nicyo dushaka kugeraho mu Rwanda.Uyu mubano mu by’ukuri twese tuwufitemo inyungu niyo mpamvu ugomba gukomeza.”

Iki kigo kigaragaza ko kizanye imikoranire n’ibyiciro by’abanyarwanda mu nzego nyinshi,harimo no gufasha mu kwegereza abaturage ibikorwa remezo.

Ishoramari ry’Abafaransa mu Rwanda ntabwo ryagaragaraga cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Alphonse Twahirwa

Leave a Reply