Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli na gaz (RMB) kiratangaza ko uyu mwaka wa 2019 uzarangira kimenye niba peteroli iri mu Rwanda ihagije ku buryo ishobora gutangira gucukurwa.
Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’iki kigo avuga ko mu Kiyaga cya Kivu no mu duce dukikije Pariki y’Igihugu ya Nyungwe hamaze kuboneka peteroli, igisigaye akaba ari ukumenya ingano yayo.
Inkuru dukesha Kigali today, ivuga ko ubu u Rwanda rukomeje gushakisha utundi duce twaba turimo peterole nk’uko byasobanuwe na Amb. Francis Gatare, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubucukuzi bw’Amababuye y’Agaciro, Petrole na Gaz.
Ati “Dukomeje gushakisha uduce twaba turimo peteroli mu Rwanda dushobora kwiyongera ku Kiyaga cya Kivu n’uduce dukikije Nyungwe, kuko ho ubushakashatsi bwatangiye mu myaka ine ishize bwamaze kugaragara ko ihari.”
U Rwanda rukomeje gushakisha ahari Peteroli, mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko muri aka karere ihari ndetse kuri ubu muri Uganda bo bamaze kuyivumbura bidasubirwaho.
Mu mwaka wa 2016, ni bwo u Rwanda rwasohoye itegeko rigenga ubushakashatsi kuri peteroli n’imicukurire yayo mu Rwanda hagamijwe guteganya igenzura ry’imirimo ijyana na peteroli igihe bazaba batangiye kuyicukura.
Iri tegeko riteganya ko ubushakashatsi kuri peteroli buzamara imyaka itatu, naho kompanyi yakwifuza kuyicukura igahabwa icyangombwa kimara imyaka 25.