Icyizere cyo gutaha ku mpunzi z’Abanyekongo kiragerwa ku mashyi

Hari impunzi z’Abanyekongo zicumbikiwe mu Rwanda zivuga ko zifite icyizere cy’uko igihugu cyabo kizagira amahoro bityo na bo bagataha, ariko ngo bikazatwara igihe kitari gito.

Icyo cyizere bamwe mu mpunzi bagishingira ku bushake bw’Umukuru w’Igihugu mushya Felix Tshisekedi, bwo gufatanya n’ibihugu byo mu karere kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza Kongo Kinshasa.

Ku rundi ruhande ariko hari abadafite icyizere na gito, bashingiye ku myaka ishize Congo igaragaramo umutekano muke.

Mu mpera z’ukwezi gushize abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo na Angola, bashyize umukono ku masezerano y’imikoranire, biyemeza kongerera imbaraga ihuriro rya Congo-Angola-Rwanda. Ni ihuriro rizahuza n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere mu gushakira hamwe uburyo bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro yo muri Kongo.

Ubushake bw’ibi bihugu mu guhashya imitwe yayogoje ibice bimwe na bimwe bya Kongo Kinshasa, bifatwa na bamwe nk’umwe mu migamnbi ikomeye itekerejweho kuva Felix Tshisekedi yatorerwa kuyobora Congo. Uyu mugambi kandi wakiriwe neza na bamwe mu mpunzi z’AbanyeKongo ziri m Rwanda, ari na ko  bagira icyizere ko bashobora kuzataha mu gihugu cyabo igihe amahoro yongeye guhinda, gusa kuri bamwe icyo cyizere si icyo mu minsi ya vuba. Aba ni impunzi z’AbanyeKongo bacumbikiwe mu nkambi ya Kigeme.

Umwe aragira ati“Ntabwo icyizere cyatakara bafatanije n’u Rwanda. Tuzi ko u Rwanda ari abahanga mu kugarura umutekano icyo cyizere twakigira ariko bitari vuba, ntabwo twabiha none n’ejo.”

Undi ati “Icyizere nakakigize ariko nkihawe na leta ya kiriya gihugu amahoro yaboneka nkataha.”

Ku rundi ruhande ariko, hari n’abadafite icyizere kabone n’iyo amahoro mu bice bavukamo yaboneka atinze. Abo barashingira ku myaka ishize ibice bimwe na bimwe bya Kongo Kinshasa biri mu ntambara zidacogora.

Uyu wageze mu nkambi ya Kigeme mu mwaka wa 2012 yagize ati “Ntabwo bimpa icyizere bitewe n’uko kuva cyera tuvuka n’abatubanjirije bose, twagiye twumva kuva kera hari intambara kugeza uyu munsi rero intambara ntiyegeze ihagarara niyo mpamvu rero ntakizere.”

Kugeza ubu mu mpunzi zisaga ibihumbi 149 u Rwanda rucumbikiye, kimwe cya kabiri kirenga ni abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, kuko babarirwa ku gipimo cya 51% by’impunzi zose ziri mu Rwanda.

Abakuru b’ibihugu by’Angola, u Rwanda na Kongo biyemeje kugarura umutekano mu karere k’ibiyaga bigari

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply