Leta zunze ubumwe za Amerika na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bemeranijwe ubufatanye bugamije kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Radio Okapi yatangaje ko Brigadier General Steven deMilliano umwe mu bakuriye igisirikare muri Amerika yagiriye uruzinduko muri Congo,akabonana n’abategetsi bakuru mu gihugu barebera hamwe icyakorwa ngo iki gihugu kigaruke ku murongo.
Bimwe mu byo bemeranijweho harimo ko Amerika izatoza igisirikare cya Kinshasa kugira indangagaciro zirimo kubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Radio Okapi ivuga ko uru ruzinduko rw’umusirikare mukuru wa Amerika ruje rukurikira urwa Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo yagiriye I Washington mu kwezi kwa kane,rwanarebeye hamwe uko iki gihugu kitakoresha abana mu gisirikare,kurwanya ruswa mu ngabo no kugeza mu butabera abagaragaye babangamira uburenganzira bwa muntu.