Umunyapolitiki uzwiho kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igihugu cya Uganda Dr. Kiiza Besigye yakanguriye urubyiruko gukora iyo bwabaga rugakura Perezida Museveni ku butegetsi.
Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko wana Besigye wiyamamarije gutegeka Uganda inshuro enye zose atsindwa,yasabye urubyiruko gutera ikirenge mu cya Bobi Wine,abibutsa ko we ashaje abafite amaraso mashya nabo bakwiye gushyiraho akabo.
Uyu muyobozi mu ishyaka FDC avuga ko Depite Kyaguranyi Robert yahagurutse akanyeganyeza isi,bityo ko abakiri bato nabo bakwiye kumutera ingabo mu bitugu bagahangana na ruswa n’akarengane byayogoje Uganda.