Umuco wo kubaha abakuru uri gukendera-RALC

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco iremera ko  umuco wo kubaha abakuru ugenda ukendera mu bakiri bato bityo ko yafashe ingamba zo kwigisha urubyiruko indangagaciro z’umuco w’u Rwanda harimo no kumenya kubaha abakuru.

Ababyeyi batungwa agatoki kuba barateshutse ku nshingano zo kurera bigatuma umwana akura afite imyitwarire idahwitse.

Kubaha abantu bakuru ,ni imwe mu ndagagaciro ikomeye ngo yatozwaga abana bakayikurana.

 Dr Nzabonimpa Jacques ukuriye  ishami ry’Umuco mu nteko nyarwanda y’ururimi n’umuco kubaha abakuru ari ryo shingiro ry’ubuzima bw’umunyarwanda.

Yagize atiKubaha abakuru niryo shingiro ry’ubuzima bw’umunyarwanda ,gukora ibyo bagusabye gukora,mu buryo muvugana nabo,hari uburyo usubiza umuntu ukuruta.Mu kinyarwanda ho dufite amagambo menshi, hari uburyo witaba abaguhamagaye,ni byinshi.

Ibi bikorwa kimwe n’ibindi bigaragaza umuco wo kubaha abakuru ,ngo biragoye  kuri benshi mu rubyiruko. Ibi ni ibivugwa n’ababyeyi baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, aho buri wese agaragaza impamvu ituma umuco wo kubaha abantu bakuru ugenda ukendera ndetse bakagira icyo bisabira inzego zibishinzwe.

Uwimana Alexisyagize ati“Ikibitera ni umuco wacitse kuko nka cyera twebwe tukiga,tukiri mu rugo twaracyahagwa,tugakubitwa tugashyirwa ku murongo.Icyakorwa ni ukongera kugarura umuco wa mbere,abana bakongera bagashyirwa ku gitsure cy’ababyeyi.”

Muzehe Mbonigaba Paulin nawe avuga ko urubyiruko rw’iki gihe rwabaye nyamwigendaho.

Ati“Urubyiruko rw’iki gihe rwabaye nyamwigendaho ngo rujyanye n’igihe,iyo ubibwiye urubyiruko bakubwira ko ngo bandukanye n’abacyera,ukabona ko ariyo mpamvu bafata umuntu wese nk’uwo babona,ntabyo gushyiramo amarangamutima yo kuba uri mukuru ngo babe baguha icyubahiro cyawe.Icyakorwa ni ubukangurambaga rwo kubigisha kubaha ababaruta.”

Urubyiruko narwo rwemera ko ibyo rushinjwa n’ababyeyi byo kutamenya kubaha abakuru ,ariko nanone ngo si bose kandi n’ababikora ngo biterwa n’uburere bahawe.Ndayishimiye Elie ni umwe mu rubyiruko waganiriye na Flash.

Ati“Nkunda kubyumva ababyeyi babivugaho ko abana b’iki gihe batubaha abakuru,biterwa n’ukuntu umuntu aba yararezwe akiri muto n’ukunntu agenda akura,ntabwo ari buri muntu wese.”

Niba abakiri bato aribo mbaraga z’ejo hazaza h’igihugu kandi bakaba batungwa agatoki ko umuco wo kubaha ugenda ukendera muri bo,bivuze ko abafite mu nshingano  uburezi n’uburere bakwiye kuba maso.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yo ivuga ko ku ruhande rwayo na yo yemera ko umuco wo kubaha abakuru ugenda ukendera, bityo ko ishyize ingufu mu bukangurambaga ahantu hatandukanye hahurira abakiri bato nko mu mashuri ,mu itorero n’ahandi.

Nzabonimpa Jacques ukuriye  Ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco yagize  ati“Ingamba zirahari iya mbere ni igitabo twanditse cyitwa “indangaciro z’umuco w’u rwanda”harimo ibyo byose twavugaga birimo ,cya kinyabupfura,kubaha abakuru.ku buryo umunyarwanda uwo ari wese yaba ari mu rwanda cyangwa mu mahanga yakibona,ubu turanabianga mu buryo bw’ikoranabuhanga.”

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco inatunga agatoki ababyeyi ko basigaye bahugira mu mirimo yabo ya buri munsi, ntibabone umwanya wo kwita ku bana babo.  Ibi ngo nabyo biri mu bituma umwana akurana imico mibi.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply