Gatsibo/Ngarama: Abafite amikoro make ntiborohewe n’igiciro cy’ifumbire

Abahinzi bo karere ka Gatsibo bavuga ko inyungu bakura mu buhinzi ari nke ugereranije n’ibyo baba batakaje kubera ko ikiro cy’ifumbire bakigura ku mafaranga arenga 500.

Amakuru atangwa na bamwe mu bahinzi bo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, barahamya ko ifumbire, imiti yica udukoko n’imbuto, bigihenze cyane ndetse bikaza ari bike, bikagurwa n’uwifite cyangwa se bamwe bakabibona abandi bigashira bitarabageraho.

Abaganiriye na Flash bavuga ko kuri ubu  ikiro k’ifumbire kiri kubahagarara amafaranga y’u Rwanda arenga 500.

Umwe yagize ati “ Ifumbire irahenze bagomba kumanuraho… nk’ubu nka njye kubera mba nkodesha umurima nta bushobozi mfite. Ifumbire abakire baragenda bakazishyira mu manyanya twe twajyayo ngo zanashize. Nk’ubu baravuga ngo umufuka ni ibihumbi 50. Ibihumbi 50 nakodeshaga 30, nzayishyira he?”

Undi ati “ Irahenze, ifumbire iri hejuru rwose! N’umukozi kandi nawe iyo turi mu ihinga aba yigize ashwi.”

Hari uwagize ati “ Abifite bo barangura n’imifuka myinshi bagahinga bakeza. Abo hasi twebwe se… ubwo twayigura iki?”

Bavuga ko inyungu bakura mu musaruro ari nke ugereranije n’ibyo baba batakaje ku ifumbire n’ibindi bitandukanye.

Barasaba Leta ko yagabanya ibiciro by’ifumbire, ngo kuko magingo aya baracyaruhira ubusa.

Gusagurira amasoko biracyari ikibazo ndetse ngo n’ibyo bagerageje gusarura babahera ku giciro gito.

Umwe yagize ati “ Ubu ngubu turi gusarura n’ubwo imvura ubona yabaye nyinshi. Ubu tugura nk’ingemeri y’ibishyimbo 600 cyangwa 700, nk’ubu ikiro cy’ibishyimbo bari kuduha 200, kandi umukozi twamuhanga inoti y’igihumbi kugira ngo agire ate? Aduhingire. Yafumbire nayo washyize muri ya myaka, ukabona nta kintu uri gukuramo.”

Undi yagize ati “ Turarumbya, turarumbya nyine ntabwo wakeza nk’umuntu washyizemo ifumbire? Nonese ubu wahinga gutya, undi yashyizeho ifumbire mugahuza? Icyo twasaba nkatwe abakene, ni uko twakibona ku ifumbire natwe tukayibona, nti bajye bavuga ngo abakire bazajya bayikubira.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo ntibwemeranya n’aba bahinzi, aho bugaragaza ko leta yagabanije ibiciro ku ifumbire muri gahunda ya nkunganire.

Umuyobozi w’aka karere Gasana Richard, avuga ko abaturage bakagombye gukoresha n’andi mafumbire aturuka ku  matungo.

Ati “ Ifumbire navuga y’uko idahenze, dushingiye y’uko leta itanga nkunganire. Ahubwo hatariho nkunganire yaba ihenze cyane ku buryo abaturage badashobora kuyigura, hari na gahunda ya Gira Inka, Nyakubahwa Perezida wa Repeburika tumushimire cyane, yatangiye kugeza ku Banyarwanda, yunganira iyo fumbire mvaruganda, n’udafite ifumbire mvaruganda, akaba yakoresha ifumbire y’imborera ituruka ku matungo, gahunda ya Gira Inka ni gahunda y’igihugu cyacu, igomba guhabwa cyane cyane Abanyarwanda batishoboye, ndetse n’andi matungo ashobora kuba yavaho ifumbire kugira ngo abaturage beze babone amafaranga.”

Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi  igaragaza ko ubu yihaye gahunda y’imyaka itatu yo kwihaza mu mbuto, ikoresha uburyo bwo kuzituburira imbere mu gihugu.

Hari kandi uruganda rw’ifumbire mvaruganda rurimo kubakwa mu Karere ka Bugesera, rukaba rwitezweho gukemura ikibazo cy’ibura ry’ifumbire ndetse no guhenda kwayo.

NTAMBARA Garleon

Leave a Reply