Inkura z’umukara zavuye I Burayi zageze mu Rwanda

U Rwanda rwakiriye inkura eshanu z’umukara zaturutse muri Safari Park Dvůr Králové muri Repubulika ya Tchèque aho izi nyamaswa zabaga kuva mu Ukuboza 2018.

Indege itwara imizigo yo mu bwoko bwa Boeing 747-400F igenzurwa na ikompani ya ‘Air Atlanta’, yanditseho ‘Magma’, yari itwaye inkura eshanu z’umukara, yaguye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali saa 02:45 z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Izi nkura zakoze urugendo rw’ibirometero 6000 rwatangiye ku wa Gatandatu, zoherejwe mu Rwanda biturutse ku bufatanye bw’Ishyirahamwe ry’u Burayi rishinzwe ibijyanye n’ahororerwa inyamaswa, EAZA; Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Nyafurika urengera urusobe rw’Ibinyabuzima, African Parks.

Muri izi nkura zazanywe mu Rwanda, eshatu ni ingore n’izindi ebyiri z’ingabo ziri hagati y’imyaka ibiri n’icyenda, harimo izavukiye muri Safari Park Dvůr Králové muri Tchèque zitwa Jasiri, Jasmina na Manny.

Iyitwa Olmoti yaturutse muri Flamingo Land mu Bwongereza naho iyitwa Mandela ituruka muri Ree Park Safari muri Denmark. Izi nkura zoherejwe mu Rwanda nk’impano yahawe Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).

Zamaze amezi zitegurwa ku buryo zitazagira ibibazo muri uru rugendo rwamaze amasaha 30. Zazanywe mu buryo bugezweho ziri mu cyo umuntu yakwita nk’igisanduku aho zahererwaga amazi n’ibyo kurya.

Umuhanga mu bijyanye no kwita ku mibereho y’inyamaswa mu mirire yazo, Dr. Pete Morkel ni umwe mu baziherekeje mu Rwanda kugira ngo agenzure neza ko zigezwa muri Pariki y’Akagera nta kibazo na kimwe zihuye nacyo.

Kuri ubu Pariki y’Igihugu y’Akagera ifite inyamaswa nini eshanu zikunze gukurura ba mukerarugendo ari zo; Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.

Izi nkura zaje mu ndege itwara imizigo ya Boeing 747-400F
Ni inkura eshatu z’ingore n’ebyiri z’ingabo

Leave a Reply