Ukwezi kwa cyenda gushobora gusiga ikibazo cy’imbuto ihingwa kibonewe igisubizo

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kivuga ko kuva mu kwezi kwa Cyenda k’uyu mwaka, kizatangira kugeza ku bahinzi imbuto yatuburiwe mu Rwanda.  Ibi ngo bizakuraho inzitizi z’abahinzi bakomeje kuzamura amajwi bavuga ko inzego zifite mu nshingano ubuhinzi zitabagezaho imbuto ku gihe n’iyibonetse ikabageraho itinze.

Ibura ry’imbuto n’ibonetse ikagera ku bahinzi itinze, ni ikibazo gisa n’igihuriweho n’abahinzi batari bake kandi mu bice bitandukanye by’igihugu. Nk’uko babivuga ngo ibi bigira ingaruka ku musaruro uba witezwe ku buso buhingwaho.

Umwe yagize ati “Imbuto ntabwo zitugereraho ku gihe, ubundi ntiziboneke bigatuma abahinzi twishakira imbuto…RAB nta mbuto iduha.”

Undi ati “Hari  ibigori bazanye ngo tujye tujya ku bigura i Ngarama, wagerayo ngo ntabwo washyize muri Voca(Vaucher), ibyo bya Voca ntabwo twe tubizi, twebwe abakene bigatuma bihinga abakire.”

Urugaga rw’abahinzi Imbaraga na rwo ruvuga ko urwego rufite mu nshingo ubuhinzi mu Rwanda, rutarashobora guhaza abahinzi bakeneye imbuto nziza. Mu mboni za Gafaranga uyobora urwo rugaga, aracyabona ikinyuranyo kiri hagati y’ubwinshi bw’abahinzi bashaka imbuto nziza n’ingano y’imbuto yaboneka.

Aragira ati “Imbuto ziracyari nke ugereranije n’abazishaka. Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi binyuze muri RAB iba yarabikanguriye abantu baba abakozi bayo, binyuze ku maradiyo abantu bamaze kumva akamaro k’imbuto nziza bityo abayikeneye ni benshi.”

Imbuto idahagije n’abahinzi bayibonye ikabageraho itinze  ni ikibazo kimaze igihe kitari gito, cyongeye kugezwa ku mukuru w’igihugu mu ngendo aherutsemo mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu.

Perezida Kagame asanga ibura ry’imbuto ari ikibazo kitari gikwiye kuba kitarabonerwa umuti.

Yagize ati “Inshuro zose nje hano muri Musanze, muri Burera ku buryo bw’umwihariko n’ahandi, baba batubaza ikibazo cy’imbuto…imbuto z’ibirayi, iz’ibindi bihingwa mumenyereye  guhinga,  ntabwo byagakwiye kuba bikiri ikibazo kigomba gusubirwamo buri munsi.”

Kuri iyi nshuro Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kiravuga ko ingano y’imbuto ituburirwa imbere mu gihugu ikagezwa ku bahinzi,  igiye kuruta iyatumizwaga mu mahanga.

Ni ibintu  Bucagu Charles umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe ubushakashatsi n’iyamamaza buhinzi muri RAB, asanga bizagabanya icyuho cyabonekaga mu kugeza ku bahinzi imbuto ikwiye.

Aragira ati “Ubu rero turakora ibishoboka byose kugira ngo izo  mbuto zizabe zageze mu bigega  byabariya twita  abacuruzi b’inyongeramusaruro, bashinzwe gucuruza imbuto mbuto bakazigeza ku baturage hagati mu kwezi kwa 7, ku buryo twizera ko guhera mu kwezi kwa 9 abaturage bazaba bigurira imbuto hafi yabo.”

Kutabona ibikenerwa kugira ngo abahinzi bakore ubuhinzi buteye imbere n’imbuto nziza zo guhinga zirimo, ni kimwe mu bituma umusaruro wakabonetse kuri hegitari utaboneka.

Ikigo RAB gitangaza ko ku gihingwa cy’ibirayi, mu gihe umuhinzi yahinze neza afite ibyangombwa byose kuri hegitari imwe ashobora gusarura toni ziri hagati ya 25  na 30, ariko kuri ubu impuzandengo y’umusaruro w’ibirayi  kuri hegitari ungana na toni 12 gusa kuri hegitari.

Indi ngamba ikigo RAB kigaragaza nk’igiye kunoza uburyo imbuto zigezwa ku bahinzi, ni uko ingengo y’imari y’ubuhinzi yamanuwe ikazajya icungwa n’uturere.

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply