Uretse abantu n’ibigo byasabwe kwandikisha umutungo mu by’ubwenge

Ikigo ishinzwe Iterambere RDB kivuga ko Abanyarwanda bakwiye kwandikisha ibihangano byabo mu by’ubwenge, kuko bituma abandi batabyiyitirira.

Umuyobozi mu kigo mpuzamahanga mu mutungo ushingiye kubwenge WIPO avuga ko uretse abantu ku giti cyabo, n’ibigo bikwiye kwandikisha bene iyi mitungo kuko bifasha beneyo kuyibyaza inyungu n’igihugu kikunguka.

Umwe mu babyandikishije, avuga ko guhanga bivuna, bikababaza kurushaho iyo ibyakuvunnye byungukiye abandi.

Umutungo mu bwenge ubusanzwe ugizwe n’ibihangano biva mu mitekerereze ya muntu, akabishyira ahabona rubanda ikabibona.

Ibi bishobora kuba bigizwe n’indirimbo, filimi, igihangano gikozwe mu kintu, amakinamico n’ibindi

Mu Rwanda, n’ubwo igihugu kigaragazwa nk’intangarugero muri Afrika no ku isi mu guhanga udushya, kwandikwa biracyari hasi

Bwana Richard Kayibanda umwanditsi mukuru mu kigo k’iterambere RDB, avuga ko kwandikisha ibihangano ari ingenzi kuko iyo bishyizwe mu bikorwa bifasha mu iterambere.

Ati “ Ndetse no kugira uruhare mu bukungu bw’igihugu, ibyo bise ‘GDP’, ni ukuvuga ngo niba umuntu yicaye akagira igitekerezo, akaza kugihinduramo ikintu gifatika. Ushobora kugira igitekerezo ukavanamo ikintu kije gucyemura ikintu muri sosiyete, icyo gihangano rero cyangwa se ubwo buvumbuzi uba ukoze, buraza bugakoreshwa, bugafasha kongera umusaruro.” 

U Rwanda rwatoranijwe mu bihugu 5 bya Afurika bikorerwamo ubukangurambaga bwo kwandikisha ibihangano mu by’ubwenge.

Emmanuel Rugomboka, ukora mu kigo mpuzamahanga gishinzwe ubumenyi mu bwenge, unahagarariye u Rwanda muri iki kigo WIPO, avuga ko kutandikisha umutungo wawe, bishobora kutakubyarira inyungu bigakiza abandi.

Ati “ Kwandikisha ni cyo gituma turi hano, ni ugukora ‘campaign’ yo twita ‘awareness’, kuko hari abakora ‘innovation’(abahimba udushya), batazi ko bagomba kuyirinda, maze undi muntu yava hanze akayikoresha, atanagusabye n’uruhushya, atamubwiye ni angahe agomba kwishyura, kugira ngo akoreshe ibintu bye. Rero ubungubu muziko protection (kurinda) bitangirira mu gihugu.”

Mu Rwanda ngo kwandikisha umutungo mu by’ubwenge biracyagenda biguru ntege, ahanini kuko ababihanga batabizi ko ari ngombwa kwandikisha.

Uwizeyimana Claude umuyobozi w’ishuli IBCT Film School, abona hakenewe ubukangurambaga.

Ati “ Ntekereza ko ariyo mpamvu y’iyi nama, ni ukubimenyekanisha. Kuba mugiye kubinyuza mu itangazamakuru abantu bakabimenya.”

N’ubwo ariko ikigo RDB kivuga ko ari ngombwa ko buri wese ufite igihangano akwiye kucyandikisha ngo kibe icye hatazagira undi ukiyitirira, nta mibare izwi itangwa yabamaze kwandikisha umutungo wabo.

Gusa ariko ngo mu cyumweru cyahariwe ubukangurambaga, amashuli makuru na kaminuza bizegerwa cyane kuko abanyeshuli bajya bavumbura bikarangira bitanditswe.

Alphonse TWAHIRWA

Leave a Reply