Gasabo: Amayobera ku rupfu rwajyanye abavandimwe babiri

Urupfu rw’abana babiri bo mu karere mu kagali ka Kabuye ho mu murenge wa Jabana ni mu karere ka Gasabo rwafashwe nk’urw’amayobera na bamwe mu batabaye.

Ibyabaye kuri aba bana b’ababyeyi bitwa  Bosco Joachim na Uwimana Dorcas, abatangabuhamya babyise amadayimoni.

Ubuyobozi bw’aka kagali buravuga ko na bwo bwatunguwe n’uru rupfu, kubera ko ngo ubusanzwe uru rugo rwari rubayeho kimwe nk’izindi ngo.

Amakuru y’urupfu rw’aba bana babiri, yamenyekanye mu masaha y’isaa tatu zo mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri. Umukuru yari afite imyaka 7 umuto afite amezi 9.

 Ni abana ba Bosco Joachim na Uwimana Dorcas, batuye mu mudugudu wa Tetero, akagali ka Kabuye, umurenge wa Jabana ho mu karere ka Gasabo.

Uwizeyimana Vestina ubusanzwe ni umuturanyi w’uyu muryango niwe wahageze mbere atabajwe na Uwimana Dorcas, nyina wa bana bapfuye ngo amusengere kuko abana be bari bameze nabi.

Ati “ Mpita ntuma umwana ku wundi mu mama utuye hariya haruguru, ndamubwira nti genda umuhamagare aze dusengere bano bana ngo barwaye. Araza nsubira mu rugo, ngeze mu rugo nsanga yaje, nsaga binjiyemo hariya, bageze mu nzu kubera ko mama wabo ntabwo yari yamenye ko bapfuye, uwo mu mama niwe wamubwiye ko bapfuye. Aramubwira ati abana bapfuye,ati banapfuye ninjoro ahari.”

Yamubwiye ko byageze mu masaha y’i saa yine z’ijoro(22h00) we n’abana be bameze nabi, ku buryo byamubereye ikibazo gutabaza abaturanyi.

Nyina w’aba bana Uwimana Dorcas yakomeje amusobanurira ko hari ibintu bijya bibafata bikabaniga, ariko bakarokoka. Gusa ngo kuri iyi nshuro byabafatiye icya rimwe, habura uwatabara undi.

Ati “ Yadusobanuriye ko n’ubundi ko ibyo bintu bijya bibafata, avuga ko atari ubwa mbere byari bibafashe. Ngo ni nk’inshuro ya gatatu bibafashe, ngo n’ubundi byajyaga bibafata, bikabazenguruka urugo rwose bagasabayangwa, ariko bakaza gutuza bagakira.”

Mu bandi batangabuhamya bari baje gutabara, bagaragaje uru rupfu nk’urw’amayobera, bitewe n’uko aba bana bari bazima kimwe na nyina wabo. Baracyeka ko aba bana bashobora kuba bishwe n’amadayimoni.

Umwe yagize ati “ Ni amadayimoni wenda nta wa menya, cyangwa se bikaba ari ibyo mu miryango.”

Undi yagize ati “ Barangije babaza umudamu ukuntu byagenze, atangira avuga ko abana batangiye bafatwa n’ibintu by’amadayimoni bakazana urufuro mu kanwa, uwa mbere amukoraho ngo yumva ngo arakonje, aramunosha yumva ntabwo abyutse, arebye uwa kabiri asanga ibya mubayeho ni nk’ibyaye ku wa mbere.”

Hari uwagize ati “ Umwe yapfuye areba hasi kuko byamurushaga imbaraga.”

Ubwo twaraga iyi nkuru aba baturage bari bariye karungu, bikomye inzego z’ibanze zitatabariye ku gihe.

Aba baturage bavuga ko amasaha inzego z’umutekano zatabariyeho yari akuze, ugereranije n’igihe bamenyeye amakuru y’urupfu rw’aba bana.

Umwe yagize ati “Ariko guhera ku mudugudu, guhera kuri ‘executif’ n’iki, bajye bamyenya ko bariya ari abantu bapfuye atari inkoko, kuko inkoko ishobora gupfa bakayirya, ariko bariya ni abantu. Ibaze kuba bigeze izi saha bakiri mu nzu, abo bana bapfuye nta ‘ambulance’ iraza ngo babajyane kwa muganga. Na polisi yaje irigendera. Bigaragare ko ubuyobozi bwa hano budakora inshingano zabwo.”

Undi ati “ Kuva i saa tatu (21h00) abana babiri bagapfa, kugeza aya masaha nta ‘ambulance’ irahagera, ni ikibazo gikomeye, bivuze ngo ntabwo abaturage babaha uburenganzira bwabo.”

Ubuyobozi bw’aka kagali ka kabuye butangaza ko uru rugo rwari rubayeho mu buryo busanzwe nk’izindi ngo.

Umunyamabanganshingwabikorwa w’aka kagali Hategeka Auguste, avuga ko bakimara kumenya ibijyanye n’aya makuru, bahise babimenyesha inzego z’umutekano zigatabarira ku gihe.

Ati “ Urupfu rw’aba bana ndumenye nonaha mu gitondo, mu ma saa yine (10h00), inzego zose zahise zihagera, polisi, inzego zishinzwe umutekano zose, twese ntabwo twasobanukiwe icyishe aba bana.”

Nyina w’aba bana yahise ajyanwa kwa mu muganga, dore ko nawe yari ameze nabi, ni mu gihe ise w’abana yageze mu rugo rwe agiye gutabara, ahagana mu ma saa munani kuko yari muri gereza.

Imirambo y’aba bana yahise ijyanwa ku bitaro bya polisi biherereye ku Kacyiru. Uyu muryango wari umaze ukwezi wimukiye muri uyu mugudu.

NTAMBARA Garleon

Kurikira iyi nkuru mu mashusho

Leave a Reply