Gasabo: Baracyiruka inyuma y’amasambu batswe mu myaka irenga 20

Hari abaturage bo mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo bavuga ko kuva mu mwaka w’1998 kugeza magingo aya,  basaba ubuyobozi guhabwa ingurane z’amasambu yabo yatujwemo abatishoboye, ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Abo baturage bavuga ko bijejwe n’inzego kuva ku murenge, akarere, urwego rw’umuvunyi   ndetse n’abadepite mu nteko ishingamategeko ko ikibazo cyabo kigiye gukurikiranwa, ariko na n’ubu ngo ntacyo bamariwe.

Ayo masambu banyirayo bakurikirana hashize imyaka 21, ni ayarimo amazu mu midugudu ibiri y’akagari ka Ngara mu murenge wa Bumbogo, ni umudugudu wa Birembo na Gasasa.

Ba nyir’ayo masambu batashimye ko imyirondoro yabo itangazwa, babwiye itangazamakuru rya Flash uko byagenze kugira ngo babure amasambu yabo.

Umwe yagize ati “Umuyobozi yaraje, Rutabagerwa, ashinga imambo tugiye kubona tubona barubatse, bahashyize ibibanza tubona bubatse imidugudu, turamubaza tuti se ko muhubatse imidugudu tuzaba abande?”

Undi ati “Hariho Burugumesitiri Rutabagirwa Faustin icyo gihe. Tumubajije ikibazo cy’amasambu yacu bari gukatamo imidugudu, ndibuka ko yadusubije ngo amasambu yanyu dukasemo imidugudu ni ukugira ngo dukure bariya baturage mu cyaro tubazane ku muhanda.”

Burugumesitiri Rutabagirwa ngo yabasabye kwihangana ko amazu yubakwaga namara kuzura, bazahabwa ingurane.

Kuva mu myaka 21 ishize, umuyobozi wese bagize amahirwe yo guhura na we, aba baturage bavuga ko bamugejejeho ikibazo kandi nta n’umwe utarabijeje ko agiye gukurikirana iby’icyo kibazo.

Umwe ati “Baratubwira bati turi kubikora, tuzabikurikirana, tubasubize ubutaka bwanyu ntimugire ikibazo. Burugumesitiri yaje kuvaho, hatangira kujyaho abayobozi b’imirenge, umuyobozi w’umurenge wese wajyagaho twaramubwiraga, ikibazo cyacu tukabaza tukabura igisubizo.”

Undi ati “Umudepite umwe yaje kudusura tumugezaho icyo kibazo, atubwira ko yagisanze ku karere agiye kugikurikirana.”

Aba baturage basaba ko bahabwa ingurane yaba iy’ubutaka cyangwa amasambu yabo akabarirwa ingurane mu mafaranga, kandi bigakorwa habazwe agaciro k’ubutaka ka none.

Yagize ati “Icyo tubona rero twifuza, leta ni tubarire nk’uko ibarira abandi baturage bose kuri metero kare, igiciro kigenwe batwishyure amafaranga. Ntabwo twanze ko abaturage batura, ariko nibatwishyure ubutaka bwacu.”

Nyamara Ubuyobozi bw’akarere ka Gasabo buriho ubu, buvuga ko iki kibazo ntacyo buzi kandi ntacyo bwagejejweho.

Mu kiganiro kigufi cyane twagiranye n’Umuyobozi w’aka karere Bwana Rwamurangwa Stephen, yavuze ko agiye kugikurikirana kuko bwari ubwa mbere acyumvise.

Yagize ati“Ko njyewe batarabimbwira? ahubwo ungiriye neza kubimbwira reka mbikurikirane numve uko bimeze.”

Impungenge zikomeje kuba zose kuri aba baturage bifuza ingurane z’ubutaka bwabo, mu gihe ababutujwemo hari abamaze no kubugurisha bakimukira ahandi, nyamara ngo igihe cy’ibarura bari batakambye basaba ko butababarurwa ku babutuyemo, igihe banyirabwo bari bazamuye amajwi bavuga ko bufite ibibazo.

REBA UBUHAMYA MU MASHUSHO

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply