Kenya: Abategetsi bane bakuru bavuguruje Ruto wavuze ko hari abashaka kumwica

Bamwe mu bategetsi bifatiye mu gahanga William Ruto visi perezida, ko yashatse guhindanya isura ya bamwe muri ba minisitiri abashyiraho icyasha ko bapanze umugambi wo kumuhitana.

Ikinyamakuru The Nation cyanditse ko ibi byakozwe na William Ruto bigamije kwerekana ko mu ishyaka Jubilee ibintu byageze iwa Ndabaga, kuko iyi ari inyota ikabije yo gushaka intebe nkuru mu gihugu muri 2022.

Hari itsinda ry’abadepite bavuze ko kuba Ruto ataragiye mu rwego rushinzwe iperereza ngo yandikishe ikirego agahamagara, ari ikimenyetso cy’uko ari umunyapolitiki wuzuye amatiku.

Abandi ku mbuga nkoranya mbaga muri Kenya, bavuze ko uyu mukino atangiye gukinisha igihugu batawucunze neza yazakiroha mu rwobo kitakwivanamo.

Ku rundi ruhande abadepite bavuze ko niba ashaka gukina politiki akwiye gukinana n’abanyapolitiki, akareka gushyira icyasha kuri ba minisitiri batazi ibipfa n’ibikira mu gihugu.

Abazi ibyiyi nama yavuze ko igamije gutegura uko bazamwica atabaye perezida, bavuze ko yatumijwe ku busabe bwa Perezida Kenyatta wari umaze igihe ashinjwa nabo mu gace ka ‘Mount Kenya’ ko iterambere ryaho rigenda biguru ntege, ikaba yari igamije gushyira ibintu mu buryo.

Ngo uru rwikekwe rwa visi peresida rurerekana ko anyotewe no kuba Umukuru w’Igihugu kurusha gukorera Abanya-Kenya

Leave a Reply