Kigali: Amaganya y’abari bagiye guhabwa amadolari bagataha bimyiza imoso

Kuri Kigali convention center urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu bakoze igisa n’imyigaragambyo basaba leta ko yabafasha kubakurikiranira umutekamutwe   wababeshye ko azabaha amadolari 197 ku muntu uzitabira inama.

 Iyi nama yari iteganyijwe kuba kuri uyu wa kabiri taliki ya 25 kamena 2019, yari yitabiriwe n’urubyiruko rwinshi ariko bahamaze amasaha atari make bategereje uwabatumiye mu nama baraheba.

 Abatekewe umutwe mu marira menshi bavuga ko basabwe kwishyura amafaranga kugira ngo bazabashe kwitabira inama,ndetse bakizezwa ko bazahabwa amadolari arenga 197 ku wa yitabiriye.Barataka igihombo n’ubwo bavuga ko bibabereye isomo rikomeye.

 Umwe yagize ati” Muri make nta gisubizo bigeze batanga,hari abishyuye hari n’abatushyuye bose twishyuriye rimwe, bamwe barakicaye imbere mu nzu.”

Undi yagize ati”Nariyandikishije bisanzwe,babinyoherereje kuri watsapu(WhatsApp),hanyuma baduha n’itike,ariko twageze aha baratubwira ngo ni ukwishyura nanone.Mbese byaguyemo inshinshi birenze imitwe badutesheje igihe.”

Aba bavuga ko bari bahawe ubutumire bwanditseho ko bazitabira inama y’ubucuruzi n’ibigendanye n’iterambere.

Minisitiri w’Urubyiruko Rose Marry Mbabazi wafatanyije n’inzego z’umutekano guturisha uru rubyiruko yabasabye kuba maso birinda abatekamutwe bakoresha ikoranabuhanga bagashaka kubambura utwabo.

 Minisitiri Mbabazi yagize ati” Uko tubona byakemuka ni ugukomeza gukora ubukangurambaga nk’uko twabivuze.uko ikoranabuhanga ryiyongera n’abatekamutwe bafite gahunda yo kwiba duke urubyiruko cyangwa abanyarwanda bafite bariyongera, twababwiye ko bakwiye kugira ubushishozi,kureba no gucukumbura no gusobanuza amakuru yose babonye.”

Minisitiri Mbabazi yongeyeho ko Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwasobanuriye uru rubyiruko ko umuntu wese uzerekana ko yatanze aya mafaranga azayasubizwa.

Didace NIYIBIZI

Leave a Reply