Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu irashyirwa mu majwi ko itavugira abaturage

Imwe mu miryango itari iya leta irasaba Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu guhagurukira ibibazo bibangamiye abaturage muri iki gihe. Nk’Umuryango CLADHO uravuga ko itezwa rya Cyamunara ndetse n’ihenda ry’amazi kuri bamwe, bikwiye ubuvugizi bw’iyi komisiyo.

Nirere Madeleine uyoboye iyi komisiyo avuga ko muri rusange uburenganzira bwa muntu mu gihugu bwubahirizwa, ariko ngo hari bimwe bikigaragaza imbogamizi.

Muri rusange mu Rwanda uburenganzira bwa muntu ngo burubahiriza, cyane ko ibyo amategeko ateganyiriza Umunyarwanda byubahirizwa uko biri.

Nyamara ariko ngo hari bimwe biba bitagomba kwirengagizwa, kuko iyo bubuze ubu burenganzira buba butuzuye neza.

Murwanashyaka Evariste umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu mpuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, na we ashima intambwe u Rwanda ruriho.

Nyamara ariko kuri we ngo kuba hari Abanyarwanda bavuga ko amazi ahenze muri iki gihe, abandi bakagaragaza imbogamizi muri cyamurana, bikwiye kwitabwaho.

Ati “ Niba umuntu afite inzu ye ya miliyoni 500, ugasanga banki ije kuyiteza cyamunara kuri miriyoni 100 kandi akaba ari ya banki iyigura. Usanga hari ibintu by’amanyanga bijyanye no kuba uburenganzira bwa muntu butubahirizwa. Turifuza icyo kintu bakireba, bakagikurikiza, bakagirishyiramo ingufu. Ikindi ni nk’amazi, tumaze iminsi twumva ibibazo by’amazi bibangamiye abaturage, turifuza ko komisiyo iganira na leta, cyangwa idufashe kuganira na leta kugira ngo tumenye niba ibibazo by’amazi, cyangwa politike z’ibiciro by’amazi bihuye n’ukwifuza kw’abaturage.”

Muri 2015 u Rwanda rwahawe ibyifuzo nama 50 mu kanama ka loni gashinzwe uburenganzira bwa muntu. Ibyinshi kuri ibi ngo bigeze kure heza bishyirwa mu bikorwa.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu Nirere Madeleine, nawe yunga mu ry’abandi bavuga ko uburenganzira mu Rwanda bwubahirizwa. Gusa na we asanga hari ibikwiye gukorerwa ubuvugizi bwihariye.

Ati “ Ngira ngo mu by’ibanze umuntu akenera, harimo aho kuba, harimo amazi, harimo iby’ibanze bya buri munsi. Kuzamura ibiciro, hari ikigo cya RURA… ubundi twikubiganiraho ngira ngo hari mu mushyikirano, bareba uburyo ibiciro, amashyanyarazi, bikurikiza ikiciro umuntu arimo cy’ubucyene. Ufite ubushobozi akariha menshi, ufite bucye akariha macye. Ariko ntekereza ko igihe cyose tutarakora…kuko ibiciro bimaze igihe bizamuwe by’amazi, ni ukubikoraho iperereza, ni ukubikoraho isesengura, tukumva icyo abaturage babivugaho, tukumva n’icyo bifuza, ariko ikigaragara ni uko abenshi bavuga ko biri hejuru koko. Harimo ibijyanye n’uburenganzira ku butabera.”

Mu biganiro byahuje imiryango itari iya leta n’iyi komisiyo, umuyobozi ushinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira muntu mu ishami rya Loni mu Rwanda, Chris Mburu avuga ko iyi ntambwe yatewe n’u Rwanda aho iyi komisiyo ihura n’imiryango itari iya leta ari nziza, kuko ubundi ibibazo by’igihugu biba bikwiye kuganirwa n’abenegihugu.

Icyakora iyi Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ntabwo igaragaza niba haba hari ibibazo bikomeye bibangamira uburenganzira bw’abaturage.

Mu mvugo y’umuyobozi mukuru w’iyi komisiyo, agaragaza ko ibibazo bisanzwe birimo kutishyurwa ingurane ku baturage bimurwa, ba rwiyemezamirimo batishyura neza abo bakoresheje, abana bata amashuli ndetse n’abasambanywa bagaterwa inda, aribyo bihangayikishije kuri ubu.

Alphonse TWAHIRWA

Leave a Reply