Nyabihu: Aborozi bizeye inyungu nyuma y’igihe kirekire ibikoresho bibangiririza umukamo

Aborozi bo mu Nzuri  za Gishwati baravuga kubura ibikoresho byo gushyiramo umukamo bituma bawutwara mu majerekani no mu tudobo, bigatuma bawugeza ku makusanyirizo wangiritse.

Ikigo c y’Igihugu gishizwe Ubuhinzi n’Ubworozi RAB, mu rwego rwo gukemura iki kibazo bashyikirije abo borozi ibikoresho bazajya bashyiramo umukamo, bityo bakawugeza ku makusanyirizo utangiritse.

Maniriho Jean Pierre, umukozi wa RYAF uhagarariye ikusanyirizo rya Nyiragikokora, ikusanyirizo riri mu nzuri za Gishwati, ni mu karere ka Nyabihu.

Aha Jean Pierre aravuga ko kuba ababagemurira amata bayazama mu tudobo, ndetse n’amajerekani, ari kimwe mu gituma umukamo bawugeza ku makusanyirizo wangiritse, bitewe no kubura ibikoresho bawuzanamo.

Ati “ Ni ingorane ku bagemura mu bintu bitujuje ubuziranenge, cyane cyane nk’amajerekani aba ari ibikoresho bigoye gusukura, kandi ugasanga kubera akenshi ari amaparasitike, cyane nko mu gihe cy’ubushyuhe amaparasitike ashyuha vuba, ugasanga na ya mata agize ikibazo, noneho n’uburyo bwo kuyikorera amasuku bugoranye.”

Mu rwego rwo kuvugutira umuti iki kibazo, umushinga RDDP ukorera kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi RAB, washyikirije aborozi ibikoresho bazajya bifashisha mu gutwara amata, ndetse no gupima ubuziranenge bwayo.

Umutoni Alliance na Ngiruwonsanga Enock, bamwe mu borozi bo mu nzuri za Gishwati bati ibi bikoresho bigiye kuturinda ibihombo twahuraga nabyo, bitewe no kugemura umukamo w’amata mu bikoresho bitujuje ubuziranenge.

Enock ati “ Twari dufite ibicuba bicye kandi umusaruro w’amata ari munini. Kubera ubucye bw’ibicuba, twaburaga imbaraga zo kugeza amata hano(ku makusanyirizo). Ubu rero kuba ikibazo cy’ibicuba gikememutse, ntabwo tuzongera guhura nabyo(ibihombo).”

Alliance we yagize ati “ Hari amata menshi yacu yasigaraga inyuma kubera kutagira ibikoresho, twayagezaga hano yangiritse kubera kuyazana mu majerekani. Ubwo rero mu bigaragara natwe umusaruro wacu uriyongera. Biradufasha kuyabona akagera hano ku gihe kubera tubonye ibikoresho bihagije.”

Mubyayingabo Alexandre umukozi w’umushinga RDDP wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ukorera muri RAB ari nawo watanze ibi bikoresho, yasabye aborozi kwitabira gukorana n’amakusanyirizo, mu rwego rwo kurushaho kugira umukamo wujuje ubuziranenge.

Ati “Ubutumwa naha aborozi ni ukwitabira gukorana n’amakusanyirizo kubera ko ari bwo buryo bumwe bwo kubona ibyo bakeneye. Ari amakuru, ari ibikoresho, ari n’uburyo bwo kwigisha. Mu kongera umukamo tubinyuza mu nzira zitandukanye, harimo n’izo kubigisha korora kijyambere.”

Mu turere 12 uyu mushinga ukoreramo mu gihugu hose, uzatanga ibicuba bigera ku bihumbi 20, mu gihe aborozi bo mu nzuri za Gishwati bo bazahabwa ibicuba bigera ku  3465.

Umuhoza Honore

Leave a Reply