Amakosa ya WASAC, intandaro y’ibihombo bikomeye amazi yateje abaturage-MININFRA

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko abakozi ba WASAC bagiye bakora amakosa mu kwandika fagiture z’amazi, bituma abaturage bishyura amafaranga menshi adahuye n’ingano y’amazi bakoresheje ari nabyo byatumye abaturage binubira ibiciro bishya by’amazi.

Ibi iyi minisiteri yabitangarije  ubwo kuri uyu wa kabiri yitabaga abagize inteko ishingamategeko Umutwe w’Abadepite kugira ngo itange ibisobanuro mu magambo, ku bibazo abadepite babonye mu ngendo bagiriye hirya no hino mu gihugu.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Ikigo Ngenzuramikorere RURA cyashyize ahagaraga ibiciro bishya by’amazi.

Ni ibiciro bigabanyije mu byiciro bitatu. Ikiciro cya mbere cy’abaterenza litiro 5000 bishyura Frw340 kuri meterokibe (litiro 1000), ikiciro cya kabiri kigizwe n’abakoresha guhera kuri litiro 5000 kugeza kuri litiro 20 000 bazishyura Frw 720 kuri litiro 1000.

Abo mu kiciro cya gatatu kigizwe n’abakoresha hagati ya litiro 20 000 na litiro 50 000 mu kwezi, bazajya yishyura 845Frw kuri litiro 1000 bakoresheje.

Nyuma yitangazwa ry’ibi biciro, abatari bacye bumvikanye babyinubira, bavuga ko iki giciro kidahuye n’ubushobozi bw’umuturage.

Ubwo  Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yitabaga Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite kugira ngo atange ibisobanuro ku bibazo intumwa za rubanda zabonye hirya no hino mu gihugu, iki kibazo cy’ibiciro by’amazi cyagarutse.

Umwe mu badepite yagize ati “ Ibiciro bagitanga rwose ntibafite isoni yo guha umuntu fagitire y’ibihumbi 100 mu kwezi kumwe, cyangwa ibihumbi 50 cyangwa 60, biracyagaragara, kandi ibyo tuvuga tubifitiye ibimenyetso.”

Undi ati “ Ikiciro cya mbere, ni meterokibe kuva kuri zeru kugera meterokibe eshanu. Iyo uyabaze, nibyo Nyakubahwa Minisitiri yavuze, usanga ari amajerekani umunani ku munsi. Ndagira ngo mbaze niba aya mazi, agendeye ku ngano y’amazi akwiye gukoreshwa n’umuryango ku bipimo mpuzamahanga(Standard International), kubera ko iyo ubaze nk’umuryango muto, ushobora kuwubarira abantu batanu.”

Hari uwagize ati “ Ariko nibazaga ku bantu barangije kubona fagitire ihenze, kandi bigaragara ko bashobora kuba bafitemo akarengane, mu gihe babonye ko koko harimo ibibazo, izo fagitire ku baturage bigaragara ko barenganijwe, bazarenganurwa nande ?”

Kuri iki kibazo cy’ibiciro by’amazi, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete yabwiye abadepite ko abakozi b’Ikigo gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura WASAC, bagiye bandika fagitire nabi bakishyuza umuturage amafaranga menshi ari nabyo byavuyemo kuvuga ko ibiciro by’amazi biri hejuru, kandi ngo atari ko bimeze.

Minisitiri Gatete yasabye Abanyarwanda batekereza ko bandikiwe fagitire idahuye n’ingano y’amazi bakoresheje, kugana ishami rya WASAC ribegereye bakabikosora.

Ati “ Ikibazo kijyanye na fagitire, aha ngaha rwose kimwe mu byo turi gukora ubu ngubu, ni ukugira ngo n’abaturage babariwe nabi bakaba bafite fagitire zihenze, bazazijyane kuri WASAC babahe fagitire nyakuri itari ya yindi bari babahaye… ntago twakifuza ko umuturage ariwe ugira igihombo. Kuri ibi rero navuga ko niba hari umuntu muzi, niba hari uwabariwe nabi, nakizane mu gihe tukigerageza gufatanya gukemura iki kibazo.”

Hari bamwe mu badepite basabye ko mu gihe hari ibyemezo nk’ibi bigiye gufatwa kandi bizagira ingaruka ku muturage, abayobozi bajya babanza kumva ibitekerezo by’abaturage.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply