Gasabo: Yaretse umushahara wa miliyoni ajya gukorera Imana

Pastor KARANGWA Aimable yaretse akazi muri Banki Nkuru y’Igihugu aho yahembwaga umushahara hafi miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda aza gusezera ashinga  itorero. Ni ibintu ngo yakoze abitegetswe n’Imana ubwayo.

Hari abasanga gukora nk’ibyo ari ukuri, ariko hakaba n’abasanga kureka akazi umuntu agashinga itorero ari ukuva mu kazi ajya mu kandi.

Ahagana mu mwaka wa 2010, nibwo KARANGWA Aimable   wari umukozi muri Banki Nkuru y’Igihugu, akaba yari anafite irindi shoramari ku ruhande, yaretse ibyo yakoraga agahitamo gukorera Imana.

Mu byo yigomwe harimo umushahara w’amafaranga y’u Rwanda hafi miliyoni, nawe ntiyari we kuko ngo ni ijwi ry’Imana we ubwe yiyumviye rimutegeka kureka ibyo arimo byose maze agatangira urugendo rwo kuyikorera, ashinga itorero Corner Stone Temple atyo.

Mu kiganiro kihariye na Flash, yagize ati “Imana yakomeje kubimbwira mu majwi. Iyo umuntu asenga Imana iraza ikamuganiriza(abasenga bashobora kubyumva mu buryo bworoshye) iza kumbwira ko nkwiriye kurekura akazi ngo njye kuyikorera, kugira ngo mbashe kubohora abana bayo bari mu bujiji n’abandi bari mu mwijima  … bisa n’aho byari bigoranye kubisobanurira umuryango.”

Hari abasanga imigenzereze nk’iya Pasitori Karangwa Aimable yo kureka imimo isanzwe yinjiza amafaranga ugakurikira Imana bihuye n’ugushaka kwayo, abatekereza batya iyo ubabajije aho bazakura ibibabeshaho n’imiryango yabo byose biharirwa Imana.

Umwe yagize ati “None se Imana nimpamagara nzanga? Ninanga kuyitaba nzitaba nde wundi? Uwakoreye Imana ntabwo ajya yikorera amaboko n’umunsi n’umwe.”

Undi ati “Nshobora kubireka Imana ikankubira za miliyoni nkajya gukorera uwiteka kuko n’ubundi ni we uzamura umuntu.”

Hari n’abandi basanga umuhamagaro w’Imana isaba umuntu kureka gukora akajaya kuyikorera, wagakwiye gutekerezwaho bakabibona mu isura yo kuva mu kazi umuntu ajya mu kandi.

Umwe yagize ati “Hari abajya gushinga insengero kuko ari Businesi(Business)turabyumva hirya no hino kugira ngo abone ayo maturo.”

Ku ruhande rwe, Pasiteri KARANGWA Aimable asanga abatekereza ko yaba yarashinze urusengero kubera Business baba bishuka. Ku bwe ngo mu itorero  nta mafara afatika arimo.

Aragira ati “Uvuze ngo ni uko twari tuje gushinga indi Business, waba wishutse cyane kuko mu  by’itorero nta mafaranga arimo afatika.”

Pasiteri KARANGWA Aimable igihe yarekaga akazi, uwo bashakanye we yakomeje gukora ariko kuri ubu nawe yarakaretse ajya kwita ku bikorwa by’ itorero, kuri ubu rifite abayoboke babarirwa muri 300 n’urusengero rwubatse mu karere ka Gasabo, nyamara baratangiye basengera mu ruganiriro rw’inzu ya pasiteri n’abayoboke batarenga 7.

REBA UBUHAMYA BWA PASITERI

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply