Ubwo bazengurukaga igihugu bareba uko ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage byashyizwe mu bikorwa, abadepite basanze ikibazo mu gutanga ingurane mu bikorwa by’abaturage biba byanyujijwemo ibikorwa bifite inyungu rusange ku gihugu.
Ubwo Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yitabaga Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, Minisitiri Amb. Gatete Claver yagaragarijwe ibibazo birimo, byiganjemo kutishyurwa ingurane.
Umwe yagize ati “ Ku byerekeye no kwishyura abaturage baba bimuwe kubera inyungu rusange, nibajije nti ese ntibyashoboka ko abaturage babariwe, bujuje ibisabwa, niba koko haba hakozwe koko igenamigambi ryiza, ntibajya bishyurwa hanyuma Minisiteri igasigara ikorana n’uturere mu gukangurira abasigaye mu kuzuza ibisabwa?”
Hari undi mudepite wagize ati “ Hari imirenge twagezemo, batubwira ko hari umushinga wagombaga kubagezaho amashanyarazi, icyo gihe twasanze hari amapoto yari yashinzwe, ariko nta rutsinga rwigeze ruhagera, ndetse n’imitungo yabo yangijwe bakaba nta ngurane bayihaweho.”
Undi ati “ Mu karere ka Rusizi hari amapoto amaze imyaka itatu, hariho n’intsinga, ariko abaturage ntibigeze babona umuriro na rimwe, kandi bafite n’ikibazo cy’ingurane.”
Iki kibazo cy’ingurane zitinda hari abaturage bagaragaza ko kibagiraho ingaruka, kuko imirimo yabo irahagarara.
Urugero aba ni abo mu karere ka Rutsiro bahaye Flash ubuhamya bw’uko bategereje ingurane, amaso ahera mu kirere.
Umwe yagize ati “ Ikibazo ni ku bipironi bya gaze metane(Gaz Méthane). Bagiye bahanyuza intsinga, hashize imyaka itanu barabariye abaturage, ubwo rero amafaranga ntagera ku baturage, bahora babarerega, bakatubwira ngo azaza bakabarura, bakabarura; none natwe icyo kifuzo ni cyo turi kuvuga ngo aboyobozi badukurikiranire, amafaranga yacu bayaduhe.”
Undi ati “Dufite ikibazo cy’amafaranga y’amapironi. Baraje baratubarurira muri ibi bya gaz metane… bahora baturerega buri munsi ngo amafaranga araza, ariko twarayabuze.”
Kuri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu, ngo mu bibazo bikibangamiye uburenganzira bw’abaturage yakira, kutishyurwa biri mu bihangayikishije.
Nirere Madeleine uyoboye iyi komisiyo arasobanura.
Ati “ Nk’ibibazo dukurikirana buri mwaka, tubona nk’ibibazo biza ku isonga ni ibijyanye n’uburenganzira ku mutungo, cyane cyane ibijyanye na ‘expropriation’ (kwimura abantu ku nyungu rusange).”
Iki kibazo cy’ingurane itinda, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo werekwaga ingaruka bigira ku muturage, yemera ko biriho ariko ngo ahanini biterwa n’imikoranire itanoze y’inzego.
Amb. Claver Gatete yagize ati “ Ikintu gikomeye cyane hariya, ni imifatanyirize yacu na ‘Local Government’ (inzego z’ibanze), kuko birafasha cyane hamwe n’abaturage ubwabo. Icyo twavuze ubu ngubu, nibura hose birakorwa kugira ngo ubanze ubare mbere yo kugira ibyo ukora. Niba ugiye gushyiraho umuhanda, niba ugiye gushyiraho amashanyarazi, niba ugiye gukora amazi, hagomba kubaho ibarura rya mbere ry’aho bizanyura, icyo bizangiza.”
“Hagati y’utangiye gukora nk’uko nari nabivuze mbere, hari ibindi bibazo bigenda bigaragara, kuko n’abakozi baba bakora icyo gikorwa, usanga akenshi batanakorana neza, cyangwa hakangirika ibindi bitari biteganyijwe.”
N’ubwo ariko abaturage ndetse n’intumwa za rubanda bagaragaza ikibazo cyo kuba batinda guhabwa ingurane ku bikorwa byabo biba byagonzwe n’ibikorwa by’inyungu rusange, itegeko riteganya ko iyi ngurane itarenza iminsi 120 idatanzwe.
Mu gihe uwishyura indishyi zikwiye atazitangiye igihe cyagenwe, yishyura indishyi y’ubukerererwe ya 5% buri mwaka yiyongera kuri iyo ndishyi ihabwa uwimurwa. Icyo gihe ntigishobora kurenga imyaka ibiri.
Alphonse Twahirwa