Umujyi wa Kigali urasaba ba rwiyemezamirimo gushora imari ku bwubatsi muri uyu mujyi, hagamijwe guteza imbere imiturire, cyane ko kuri ubu abasaga 70 % mu batuye uyu mujyi batuye mu buryo bw’akajagari.
Urugaga rw’abikorera rwo rusanga ibyo rubasabwa bishoboka n’ubwo hakiri imbogamizi.
Umujyi wa Kigali usanga kubaka amacumbi aciriritse yo kugura cyangwa ayo gukodesha ndetse no kuvugurura tumwe mu duce dutuwe nabi, ari umuti wo guca imyubakire y’akajagari ndetse no gutura mu manegeka.
Umuyobozi w’uyu mujyi wa Kigali Rwakazina Marie Chantal aha arasobanura uko bifuza byakorwa.
Ati “ Turifuza ko abikorera bashora imari mu kuvugurura utujagari, ariko abadutuye bakaba abafatanya bikorwa babo. Hari aho bimaze kugeragezwa ku Gitega nk’uko byasobanuwe, aho umuntu usanzwe utuye, umugabane we uzaba ubutaka bwe n’ibyo yari afite yubatseho, ariko cyane cyane ubutaka, ku buryo ahantu hari hatuwe mu kajagari nk’abantu umunani, ingo umunani, umushoramari abafasha gushaka aho gutura, ariko ku buryo bugezweho bakaba batura ahantu hari hari hatuye abantu babiri.”
“ Ya miryango umunani ikaba yatura ahari hatuye imiryango ibiri, ariko akubaka azamura, noneho cya gice gisigaye cy’ubutaka kikaba ‘opportunity’(amahirwe) yakoreramo ibindi bikorwa bimuzanira amafaranga.”
N’ubwo umujyi wa Kigali uvuga ko hatangiye kubakwa inzu uvuga ko ziciriritse zagurwa cyangwa zigakodeshwa n’ abafite amikoro macye, bamwe mu batuye mu mujyi wa Kigali, bemeza ko izi nzu zifatwa nk’iziciriritse, zikiri ku giciro cyo hejuru kuri bo , ngo buri wese atapfa kubona ubushobozi buzigura.
Bamwe banemeza ko usibye kuzigura, no gukodesha izo babamo bibasaba kujya ahafwatwa nko mu manegeka kubera ubushobozi bavuga ko bukiri bucye.
Umwe yagize ati “ Nkodesha muri Kagugu… biterwa n’ubushobozi umuntu aba afite. Ubushobozi bwanjye ntabwo bunyemerera kuba nakodesha muri ibi bice(Kimihurura).”
Undi yagize ati “ Oya ntabwo ziciriritse, zirahenze.”
Hari undi wavuze ko izi nzu zitakorohera buri wese.
Ati “ Ni ukuba ufite akazi gafatika, ukabona ayo urya, ukabona n’ayo ushyira kuri konte, yazagwira noneho ukabona kugura inzu.”
Hari undi wagize uti “ Ikibazo rero cy’ayo mazu bubaka… turabyemera barayubaka, hari aho umuntu atisanga muri ya nzu… ariya mazu bitewe n’igiciro afite, hari abantu bayajyamo, rubanda rugufi rutashobora kujyamo.”
Icyakora umuyobozi w’umujyi wa Kigali ntahakana ko hari abaturage bakibona ko n’inzu zamaze kubakwa zifatwa nk’iziciriritse bo bazibona nk’izihenze, gusaahamya ko aba baturage bakwiye guhindura imyumvire bagatekereza mu buryo bwagutse.
Ati “ Abantu rero bagomba no guhindura, bakajya babara ‘transport’, n’igiciro cy’amazi n’umuriro twavuze cy’aha hantu bajya kure, cyangwa gukodesha, bakaba batura hafi y’aho bakorera ibikorwa. Murabyumva ni gahunda iba irimo no guhindura imyumvire, ariko turashaka guhamagarira abantu… iyo bareba igiciro cy’aho batuye, bajye bashyiramo n’igiciro cya ‘transport’, n’igiciro cy’imvune kugira ngo bagere aho bakorera, bashoborere gukorera hafi y’aho bacururiza, izo nzu z’ubucuruzi zibe zanakora, zanuzura vuba, zikorerwemo ibikorwa bitandukanye.”
Kuba hari inzu zubatswe kuri ubu zitarabona abazikodesha cyangwa ngo zigurwe, ni imbogamizi Urwego rw’Abikorera rubona nk’iyasitaza bamwe mu bashoramari mu bwubatsi, ariko na none ngo uko iminsi iza bigenda bihinduka.
Kuri Robert Bapfakurera Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’Abikorera PSF wumvikana nk’ushimangira ko ubushobozi bwo gushora mu bwubatsi buhari, aragaragaza n’imbogamizi ikigora abashora muri uru rwego bagifite.
Ati “ Hari imbogamizi zigenda zibamo. Nk’uko bagiye babivuga ni amafaranga ahenze, usanga abantu bafata ayo mafaranga, ntibashobore kwishyura mu gihe gikwiye, bigatuma bibazanira ingorane zitandukanye. Rero biragenda byiyongera, ndetse n’uko tugenda dukora ubucuruzi no kugira abantu inama, baragenda bajya muri iyo myanya, kandi na none aho tuvuye n’aho tugeze, ugomba kubitandukanya, iyo nzu ya makuza cyangwa iya CHIC mu mwaka ushize, uko yari imeze n’uko imeze ubu biratandukanye, abantu barimo bariyongereye kandi ku buryo bugaragara.”
Umujyi wa Kigali uhamya ko mu bawutuye, abasaga 70 % bagituye mu buryo bw’akajagali kugeza ubu.
Yvonne Murekatete