Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umunsi w’ubwigenge bwa Madagascar

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bategerejwe i Antananarivo mu gihugu cya Madagascar aho ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu bifatanya n’abatuye iki gihugu mu birori ngarukamwaka by’ubwigenge bw’iki gihugu

Perezida Kagame araba ari umunshyitsi mukuru muri ibi birori bibaye ku nshuro ya 59 byizihirizwa kuri sitade ya Mahamasina iri mu mujyi wa Antananarivo.

Ku wa 26 Kamena 1960 nibwo Madagascar yabonye ubwigenge nyuma yo kwigobotora Abakoloni b’Abafaransa.

Itangazo riva mu biro by’umukuru w’igihugu, Urugwiro riravuga ko ku mugoroba Perezida Kagame na mugenzi we wa Madagascar bagirana ibiganiro bombi, bigakurikirwa n’ikiganiro baha itangazamakuru

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame baraza kandi kwitabira umusangiro aho bari bwakirwe ku meza na Rajoelina mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu izwi nka Iavoloha.

Muri Gashyantare uyu mwaka ikigo cy’igihugu cy’Iterambere, RDB cyasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikigo gishinzwe iterambere cya Madagascar ‘Economic Development Board of Madagascar (ECDBM)’ agamije kuzamura no koroshya ishoramari mu bihugu byombi.

Ibihugu byombi byerekanye ubushake mu kubaka ubufatanye mu nzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Ubukerarugendo, Ubuhinzi n’Ubutabera

Leave a Reply