Gasabo: Umubyeyi w’umwana w’imyaka 6 wakubiswe ferabeto mu mutwe arasaba ubufasha

Mu mudugudu wa Ruraza uri mu murenge wa Bumbogo, haravugwa amakakuru y’umugore ufite umwana wakubiswe ferabeto mu mutwe mu mezi atatu ashize n’umugabo washatse kumusambanya, ariko ubuyobozi ntibukurikirane iki kibazo.

Ntawumvayino Console utuye mu murenge wa Bumbogo ho mu karere ka Gasabo, avuga ko umwana we w’imyaka itandatu, yakubiswe ferabeto mu mutwe n’umugabo wari umusabye ko basambana akanga, ahagana mu masaha y’i saa sita z’ijoro zo kuwa 30 Werurwe uyu mwaka.

Uyu mugabo ngo ibyo ngo yabikoze yihimura kuri nyina, akubita umwana icyuma mu gahanga.

Umubyeyi avuga ko yasanze umwana we yataye ubwenge, uburiri aryamyeho bwuzuye amaraso.

Ati “Hari mu masaa sita z’ijoro, njye nari ndi ku muhanda mpahurira n’umugabo bita Rasta, arambwira ngo ko mfite igihumbi wampa ku bintu? Mubwira ko ntigurisha, ayo mafaranga agende ayashyire abandi. Arangije arambwira ngo araje anyemeze, anyereke n’ikimenyetso. Ubwo yansize ku muhanda araza yica urugi, umwana amusangamo imbere amukubita igiferabeto mu mutwe nsanga umwana yapfuye.”

N’ubwo avuga ko atabonye uyu Rasta amukubitira umwana igiferabeto mu mutwe, avuga ko agendeye ku byo nyir’ubwite yari amaze kwivugira, yemeza adashidikanya ko ariwe wabikoze.

Ati“Ni ukuvuga ngo kubera yaramaze kumpa ayo mafaranga nkamubwira ngo sinigurisha nagende ayahe abandi, akambwira ngo araje anyemeze anyereke n’ikimenyetso kandi koko nagera hano, ngasanga urugi rurafunguye umwana yapfuye, nicyo gituma nemeza ko ari we wabikoze.”

Uyu mubyeyi kandi akomeza avuga ko icyuma yasanze mu rugo cya ‘Fer a Betaux’ kijejeta amaraso, ari cyo umwana we yakubiswe mu gahanga.

Ati  “Iki cyuma naraje nkisanga aha ngaha. Nicyo yakubise umwana(wanjye),ni cyo cyajajanze ariya magufwa yo mu gahanga mubona.”

Console arasaba inzego za Leta ubufasha bw’umwana we, bityo akabona ubuvuzi bwihuse.

Yagize ati “Icyo nasaba abayobozi b’u Rwanda, ni uko Leta yantera inkunga, urabona umwana wanjye aracyafite ububabare, nkakomeza nkamuvuza.”

Ibyo Ntawumvayino Console avuga biremezwa kandi n’abaturanyi be. Abaganiriye na Flash, barahuriza ku kuba ubuyobozi butaragize icyo bufasha uwo mwana.

Umuturanyi we witwa Feridinard yemeza ko uwo mwana yakubiswe n’uwitwa Rasta, kuko yishinganishije mu nteko y’abaturage.

Ati “Bukeye mu gitondo, numva ngo Rasta yakubise Kazungu icyuma. Njye icyo naheraho kandi nashingiraho… ujya kwitangaza ngo wagiye mu nkurikirane, ngo ejo bari kumbeshyera ko nakoze iki,wishinganisha ikintu uziko utakoze kubera iki?”

Abaturanyi ba Console bavuga ko uwo mwana wahohotewe yababaye cyane, kandi ko Console adafite ubushobozi bwo kumuvuza.

Umwe mu baturanyi be ati “Ikintu nabanza kumusabira, ni uko bavuza uyu mwana agakira kuko urabona ko nta buzima afite.”

Undi muturanyi witwa Denyse arunga mu rya mugenzi we ati “ Inzego za Leta n’ubuyobozi bw’umurenge, byamukorera ubutabazi bw’ibanze, kuko urabona ko uyu mwana yahungabanye rwose. Yarahungabanye cyane, ahubwo umurenge wamufasha na Leta ikamufasha.”

Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko icyo kibazo butigeze bukimenya, ko bukimenye bwamwohereza muri Polisi bukamufasha kugikemura.

Urujeni Gertrude ni Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo.

Yagize ati “Ko nta muntu urakingezaho ku murenge? Yababwiye ko yakigejeje kuri inde? Bishobora kuba byarabaye ariko ntabwo icyo kibazo nkizi, kuko nta muntu wigeze akingezaho.Yaba ari uwo mubyeyi cyangwa se undi muntu uwo ari we wese, kuko ‘case’ nk’iyo kuba umwana yaratewe icyuma,ibaye yarabaye nkayimenyeshwa nakabaye kuba nyizi.”

“ Ndumva nta muntu urakingezaho ntabwo nkizi. Turamutse tukimenye twamuhamagara tukamuyobora uburyo cyakemuka,niba yarakubiswe  akaba yarakomerekejwe ngira ngo byaba byiza tumuyoboye kuri Polisi.”

Ingingo y’148 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ku icyaha cyo gukubita no gukomeretsa, iteganya igihano kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri ku muntu wahamwe no gukubita no gukomeretsa.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE

Agahozo Amiella

Leave a Reply