Kirehe: Kubura serivisi hafi byatumye bishakamo ibisubizo

Bamwe mu baturage mu karere ka Kirehe baravuga ko kubura servisi z’ubuyobozi hafi byatumye biyubakira ibiro by’akagari.Ubuyobozi bw’Akarere ka kirehe buravuga ko abatuye aka karere bamaze kumva uruhare rwabo mu iterambere ry’abaturage binyuze mu muganda.

Abaturage batuye mu kagari ka Ruhanga mu murenge wa Kigina ho mu karere ka kirehe baragaragaza  uburyo bishatsemo ibisubizo bakiyubakira ibiro by’Akagari nyuma yo kubona ko nta biro Kagira bikadindiza servisi bahabwaga.

Umwe yagize ati”Twajyaga ahantu twakodeshaga hari icyumba gito,hahuriramo abantu bafite ibibazo bitandukanye bakabyiganiramo bamwe bakicara hanze.Aiko noneho ubu buri serivisi ifite icyumba itangirwamo uje ahita yinjiranta gutonda umurongo.”

Munyangeyo Frediric we avuga ko gukora inama y’abakuru b’umudugudu byagoranaga.

Ati “Nko kugira ngo habe inama runaka y’abakuru b’umudugudu byabaga bigoye kubona aho ikorerwa ariko ubu icyumba k’inama kirahari gishobora kwakiraabantu barenga ijana.”

Karahamuheto Claudius,umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa  kigina avuga ko aba baturage bari bafite umuhigo wo kwiyubakira akagali kandi biturutse muri bo.

Muzungu Gerald umuyobozi w’akarere ka kirehe avuga ko abaturage bamaze kumva uruhare rwabo mu iterambere ryabo badategereje abaterankunga.

Muzungu ati” Bamaze kumva uruhare rwabo mu iterambere ryabo ntabwo bikiri bya bindi ngo muzadushakire umuterankung.,Uyu munsi abaturage bacu bamaze kugera kuri urwo rwego rw’uko bikemurira ibibazo bibabangamiye bahuje imbaraga zabo mu bushobozi bwabo biciye mu muganda.”

 Ibikorwa byo Kubaka ibiro by’Akagari ka Ruhanga byuzuye mu gihe cy’umwaka n’amezi abiri ,bitwaye asaga miliyoni 39 z’amafaranga y’u Rwanda.

Akagari ka Ruhanga gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 959.

Leave a Reply