Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari inzego nyinshi z’iterambere ry’igihugu n’abaturage, u Rwanda na Madagascar bishobora gufatanyamo.
Kuri uyu wa Gatatu Perezida Kagame na Madamu bitabiriye isabukuru y’imyaka 59 igihugu cya Madagascar kimaze kibonye ubwigenge, ibirori byabereye muri Mahamasina Municipal Stadium mu murwa mukuru Antananarivo.
Perezida Kagame yakomereje mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Andry Rajoelina.
Yabwiye itangazamakuru ko ari ishema rikomeye kugirira uruzinduko rwe rwa mbere muri iki gihugu mu gihe cyizihiza isabukuru y’imyaka 59 kibonye ubwigenge.
Yashimiye Perezida Rajoelina ku butumire yamuhaye ngo yifatanye n’abaturage ba Madagascar, avuga ko ari n’umwanya mwiza wo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ati “Twubakiye ku masezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono hagati y’ibigo byacu bishinzwe iterambere muri uyu mwaka, twifuza kurushaho guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Madagascar, by’umwihariko binyuze muri COMESA n’Isoko Rusange rya Afurika.”
Yagaragaje ko hari n’izindi nzego ibi bihugu byafatanyamo nk’ikoranabuhanga, ubuhinzi n’umutekano.
Ati “Nashimishijwe no gutumira Nyakubahwa Perezida ngo azasure u Rwanda mu gihe cya vuba. Twizera ko tuzakomeza gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi n’abaturage babyo, ngo turusheho gufasha abaturage bacu kugera ku iterambere.”
Perezida Kagame na Madamu kandi bitabiriye isangira, aho bakiriwe ku meza na Perezida Rajoelina na Madamu Mialy Rajoelina.
Yashimye uko yakiriwe muri icyo gihugu, avuga ko ubumwe n’imbaraga by’abagituye byigaragaje kandi ko ubumwe bw’igihugu ari wo musingi w’ubusugire bwacyo, umutekano n’iterambere.
Ati “Mu Rwanda, mu kwishyira hamwe ngo dushake ibisubizo by’ibibazo byacu, ni ho twabonye ko dufite imbaraga n’ukudaheranwa n’ibibazo, tubasha guhindura ubuzima bwacu bugana aheza.”
Yavuze ko niba u Rwanda rwarabashije gutera intambwe rugana ku iterambere, ari ikimenyetso ko n’ibihugu byose bishobora gutera iyo ntambwe.