Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Botswana

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Botswana yatangaje ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari bugirire uruzinduko rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu, ku butumire bwa Perezida Mokgweetsi Masisi wa Botswana.

Perezida Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi yavuze ko uru ruzinduko rwa Perezida Kagame mu gihugu cye, ruhamya umubano utajegajega uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Byitezwe ko aba bayobozi bombi bari buganire ku mubano w’ibihugu byombi, ku karere ndetse no ku zindi ngingo mpuzamahanga bisangiyemo inyungu.

U Rwanda ruri mu bihugu bihagaze neza ku mugabane w’Afurika kandi rukaba ruri no kuzamuka mu bukungu, n’ubwo mu myaka 25 ishize rwahuye n’isaganya ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Uru ruzinduko kandi ruzaba umwanya wo guteza imbere no kwagura ubufatanye bwa Botswana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye z’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Urwandiko rugenewe abanyamakuru rumenyesha uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Botswana

Leave a Reply