Yannick wigeze kwerekana ibimenyetso byo gukira yitabye Imana

Nyuma y’iminsi itari myinshi Yannick Gisagara wari urwaye impyiko zombi avuye kwivuza mu Buhinde, akanerekana n’ibimenyetso byo gukira ubwo burwayi, yitabye Imana.

Uyu musore wari ufite imyaka 23, yamenyekanye cyane mu burwayi bwe, ubwo yatabarizwaga ngo abone ubushobozi bwo kujya guhabwa ubuvuzi bwisumbuyeho.

Amakuru y’urupfu rwa Yannick Gisagara yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2019, aho abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje agahinda batewe n’urupfu rw’uyu musore

Yaguye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe aho yari amaze iminsi arwariye.

Ubwo itangazamakuru rya Flash ryamusuruga mu bihe by’uburwayi bwe, Yannick yavuze ko uburyo yivuzamo bumuhenze, kandi ko n’ubwisungane butamufasha.

Icyo gihe Yannick yagize ati “ Njye njya (Dialyse) kabiri mu cyumweru kwiyogesha impyiko, kandi amafaranga dutanga ni menshi; niba nca (Dialyse) kabiri mu cyumweru, ntanga ibihumbi 200 buri icyumweru.”

Ku mafaranga hafi miriyoni 20 yasabwaga, inshuti n’abavandimwe ba Yannick bashoboye kubona miriyoni eshatu, nk’uko nyakwigendera Yannick yabitangarije Flash yamusuye.

Ubukangurambaga muri rusange bwavuyemo miliyoni umunani ndetse leta yemera kumwishyurira ikiguzi cy’ubuvuzi nawe akishakira amafaranga y’urugendo n’ibimutunga.

Muri Mutarama yagiye mu Buhinde ashyirwamo indi mpyiko ariko agarutse mu Rwanda, yongeye gukomererwa ajyanwa mu bitaro ari naho yaguye.

Ubu burwayi bw’impyiko bwamufashe mu 2017 ubwo yigaga mu ishuri rya IPRC Kigali, agiye kwa muganga bamubwira ko impyiko zombi zangiritse.

Yannick na Innocent wari wemerewe kumuha impyiko

Leave a Reply