Abakobwa batinya imyuga ikomeye bakajya mu myuga yoroshye

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yigisha imyuga baravuga ko abakobwa batari kwitabira ari benshi kwiga imyuga y’ingufu   nk’ubukanishi,ubwubatsi n’iyindi,ahubwo ngo usanga umubare munini bajya mu myuga yoroshye aho  bavuga ko hakenewe ubukangurambaga  bwimbitse kuri iki kibazo.

Ibi barabivuga mu gihe guverinoma y’u Rwanda ishyize ingufu mu gukangurira abana b’abakobwa kwitabira amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro.

Gusa umuco n’imyumvire ngo bikomeje gutuma umubare munini w’abakobwa bajya mu myuga yoroshye bagatinya kujya muyo bita ko ikomeye kandi ngo ariyo izana amafaranga menshi nk’uko bisobanurwa na Nshimiye Jacques, umuyobozi w’ishuri ry’imyuga rya EMVTC- REMERA.

Yagize ati “Abana b’abakobwa ntabwo batinyuwe ngo bumve ko iriya myuga y’ubwubatsi,ubukanishi,amashanyarazi nabo bashobora kuyikora,nyamara kandi ubona ko abatinyutse barimo gutinyura abandi, barababwira ko ari akazi nk’akandi kandi gahemba neza.”

Bamwe mu bakobwa  bize ubukanishi  bw’imodoka bavuga ko impamvu bagenzi babo batajya mu myuga y’ingufu  biterwa n’imyumvire no kwitinya.

Uwitije Diane,yize ubukanishi aho akorera mu igaraje rya EMVTC -Remera , niwe mukobwa wenyine urimo. Uyu avuga ko n’ubwo benshi bishyiramo ko ari uw’abahungu bitewe n’uko usaba ingufu ngo yasanze n’umukobwa witinyutse awukora neza.

Ati “Icya mbere ni mu mutwe,nta kidakomera, n’ibi rero ni mu mutwe ukabyishyiramo ukumva ko ubishiboye.”

Abandi bakobwa biga ubukanishi bw’imodoka nabo bagaragaza ko basanze ubukanishi budasaba ingufu zihambaye ku buryo umukobwa utabushobora ahubwo ngo ikibazo ni imyumvire ikibase bamwe muri bagenzi babo yo kumva ko ibikomeye biharirwa abahungu.

Umwe ati “Oya nta ngufu bisaba,icyo bisaba ni ukubyishyiramo ukumva ko wabishobora.”

Undi ati “Ikintu nashishikariza abakobwa bagenzi banjye ni ukwitinyuka ntibumve ko mekanike ari iya bahungu gusa kuko n’abakobwa barayishobora, nk’ubu nanjye iminsi maze niga nshobora kujya munsi y’imodoka.”

Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi iteganya kongera umubare w’abanyeshuri bagana amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bakava kuri 31% bariho mu 2018 bakagera kuri 60% mu 2024.

Gusa ariko ngo hakenewe ubukanguramba bwimbitse kugira ngo abakobwa batinyuke imyuga isaba ingufu.

Daniel HAKIZIMANA

Leave a Reply