Iyi robo yiswe Simoni ishobora kuvuga indimi enye zikoreshwa mu Rwanda. Abanyeshuri bayikoze bavuga ko igitekerezo cyabajemo, nyuma yo kubona irobo ya sofiya yitabiriye inama y’ikoranabuhanga yabereye i Kigali ya Transform Africa muri Gicurasi uyu mwaka.
Mugwaneza Sabin, Irankunda Vicky Angelo ndetse na Shilo Olier, biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa APACOP mu mujyi wa Kigali.
Iyo bakuganiriza ku irobo bise simoni bikoreye, bose bahuriza ku kintu kimwe, bavuga ko bashaka kwagura ibyo bakoze ku rwego ruhambaye.
Umwe yagize ati “Ndakeka twarugeza ku rwego rwo hejuru, bitewe n’ibikoresho twaba twabonye. Ubu ngubu ibikoresho twabonye bijyanye n’irobo twakoze.”
Undi yagize ati “Intego yacu ni ugukora ibyisumbuyeho; buriya twakoze irobo y’igikarito, ariko turateganya kuzakora irobo y’icyuma.”
Inama yabereye i Kigali yiga ku ikoranabuhanga ya ‘Transform Africa’, hari byinshi byayigaragayemo, byahumuye amaso y’aba banyeshuri.
Kimwe muri byo ni irobo ya Sofiya, yagaragaye yambaye umushanana, inasubiza neza ibyo ibajijwe, mu rurimi rw’icyongereza.
Shilo Olier avuga ko kubona imikorere y’irobo ya Sofiya, no kumva ko Abanyafurika y’Epfo bakoze indenge, byatumye na bo bisuzuma, bumva ko hari icyo bakora.
Ati “Twaravuze tuti kuki twebwe nta kintu twakora kandi kiri ku rwego rwo hejuru? Turavuga tuti reka duhitemo gukora irobo… bamwe bari bazi ibya ‘programming’ abandi ibya sudire, twicara hamwe gutya turi batatu, igitekerezo tugihurizaho, tubishyize hamwe, bibyara iriya robo.”
Ku munsi ngaruka mwaka wo kwerekana ubuvumbuzi abana bakoze mu rwunge rw’amashuri rwa APACOP, Umuyobozi w’iki kigo Dusabeyezu Adelaide yasabye ababyeyi kudatererana abana, kuko no mu byo bacukumbura mu rugo, havamo ubuvumbuzi.
Ati “Abana bakwiye gutaha, ababyeyi bakadufasha bakareka abana bakabishyira mu bikorwa. Hari igihe ubona umwana akwatse ikintu ukavuga ngo aragipfusha ubusa, cyangwa ukavuga ngo ari kwikinira. Ariko ndagira ngo mbwire ababyeyi ko umwana ataba yikinira; igihe cyose ubonye umwanya, vugana nawe, wumve icyo ashaka.”
Ni irobo ikozwe mu bikarito, ikaba yumva ikanavuga indimi enye.
Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa n’Igiswayiri.
Ni irobo yumva, igasubiza nyuma y’amasegonda 30.
Mu mvugo z’aba banyeshuri unabona bafite inyota yo gukora byinshi, bavuga ko bafashijwe iki gihe iyi robo isubiriza bakigabanya, bakaba banakora n’ibindi.
Abdoullah IGIRANEZA